Uncategorized

Abarokotse Jenoside bababajwe n’uko Laurent Bucyibaruta yapfuye atabonye ubutabera

Abarokotse Jenoside bababajwe n’uko Laurent Bucyibaruta yapfuye atabonye ubutabera
  • PublishedDecember 11, 2023

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bagaragaje agahinda batewe no kuba Laurent Bucyibaruta wari ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yarapfuye mu cyumweru gishize atabonye ubutabera bwuzuye nubwo yigeze gukatirwa imyaka 20.

Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yapfuye ku wa Gatatu w’icyumweru gishize afite imyaka 79 y’amavuko, akaba yari umwe mu bayobozi bakuru bakurikiranywe n’ubutabera bw’u Bufaransa ku byaha bya Jenoside.

Philibert Gakwenzire, Umuyobozi w’Umuryango IBUKA uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ati: “Nubwo yakoze ibyaha bikomeye, yabayeho ubuzima bwiza…. ntiyahura n’imbaraga zuzuye z’ubutabera.”

Yakomeje agira ati: “Turasaba za Guverinoma n’inkiko kureba ku burenganzira n’amarangamutima y’abarokotse Jenoside mu manza nk’izi.”

Mu kwezi kwa Nyakanga 2022, Bucyibaruta yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiriye inyokomuntu kubera ubwicanyi yayoboye mu bice bine muri Perefegitura ya Gikongoro ahabwa igifungo cy’imyaka 20.

Ibyaha byamuhamye birimo Jenoside yakorewe i Murambi, ku Ishuri ryisumbuye rya Marie Merci i Kibeho, ubwicanyi bwakorewe kuri Paruwasi ya Cyanika n’iya Kaduha, ahiciwe Abatutsi barenga 75,000 ku wa 21 Mata 1994.

Gusa urukiko rwaje kumugira umwere ku kuba atari we wateje ubwo bwicanyi, ariko abarokotse bakagaragaza ko ububasha yari afite bumuhesha kuba yafungwa burundu.

Mu rubanza rwa mbere, Bucyibaruta yahakanye ibyaha ashinjwa ndetse atesha agaciro ububasha yari afite nk’umwe mu bayobozi bakomeye bafataga ibyemezo ndetse n’ubushobozi bwose yari afite bwo kuba yarashoboraga guhagarika ubwicanyi bwakozwe.

Yakomeje kuvuga ko na we ibyabaga byari byamurenze.

Bucyibaruta yabaye Perefe wa Gikongoro mu mwaka wa 1992, ikaba ari mwe muri Perefegitura zibasiwe cyane na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yahunze u Rwanda tariki ya 23 Nyakanga 1994, akaba yarabaga mu Bufaransa guhera mu mwaka wa 1997.

U Bufaransa bwabaye ubuhungiro bw’abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi benshi, bakaba baramaze imyaka myinshi barahabonye ijuru rito nubwo mu myaka mike ishize hari mbaraga zikomeje gushyirwa mu kubakurikirana no kubaburanisha.

U Bufaransa bumaze guta muri yombi abakekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barimo Kabuga Felecien, Nyombayire Vénuste, Hategekimana Philippe uzwi ku izina rya Biguma, Simbikangwa Pascal waburanye agakatirwa imyaka 25, Ngenzi Octavien na Barahira Tito na bo baburanishijwe bagakatirwa igihano cya burundu buri umwe; Muhayimana Claude na we waburanishijwe na we agakatirwa ndetse na Munyemana Sosthene urimo kuburanishwakuva ku ya 14 Ugushyingo 2023.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *