AMAKURU

Abarimu bitaweho nta mwarimu uzongera kugenda n’amaguru kuko batangiye guhabwa moto n’amabanki bahemberwa mo

Abarimu bitaweho nta mwarimu uzongera kugenda n’amaguru kuko batangiye guhabwa moto n’amabanki bahemberwa mo
  • PublishedOctober 8, 2023

Akanyamuneza ni kose mu muryango wa Uwizeyimana Josephine wo mu karere ka Nyamasheke, wahawe Moto na koperative Umwalimu Sacco ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe Umukiliya (Umunyamuryango).

Ni mu muhango wabereye ku cyicaro cy’Umwalimu Sacco mu karere ka Karongi, kuri uyu wa gatanu, tariki ya 06 Ukwakira 2023, aho yayihawe abikesha gukoresha neza inguzanyo yahawe.

Mu bahembwe harimo abarimu batanu bahagarariye intara zose n’Umujyi wa Kigali ku rwego rw’Igihugu, buri wese ahabwa moto ifite agaciro k’asaga miliyoni 1.8 Frw, ahembewe kuba indashyikirwa mu gukoresha neza inguzanyo yahawe na Koperative Umwalimu SACCO, akishyura neza ndetse akaniteza imbere mu buryo bugaragara.

Hanatanzwe kandi mudasobwa 63, buri imwe ifite agaciro k’ibihumbi 460 Frw, zihabwa abarimu ku giti cyabo ndetse n’amakoperative abarizwamo abarimu bakoranye neza na Umwalimu SACCO ku rwego rw’akarere.

Hari n’ibigo by’amashuri 30 byo hirya no hino mu gihugu byahembewe kuba byarakoranye neza n’iyi koperative binyuza amafaranga yabyo kuri konti biyifitemo, buri kigo kigenerwa igikombe cy’ishimwe gifite agaciro k’ibihumbi 150 Frw.

Mu ijambo yagejeje kubitabiriye uyu muhango wo kumushyikiriza Moto, Uwizeyimana Josephine wo mu karere ka Nyamasheke yavuze ko ibi byose abikesha imiyoborere myiza ya Paul Kagame.

Uwizeyimana usanzwe ari umubyeyi w’abana batatu n’umugabo, atuye mu murenge w’icyaro (Cyato), aho avuga ko kugera kuri serivisi zo kwakira abantu bagana uyu murenge byari bigoye ari nabyo byamuhumuye amaso agashinga Bar&Resitora.

Ati “Nahumuwe amaso no kuba abantu baganaga umurenge wacu baragorwaga no kubona aho bafatita ifunguro, nibwo negereye Umwalimu Sacco banguriza Miliyoni ebyiri n’igice nongeraho ibihumbi magana atanu, nkora umushinga w’akabari gafite umwihariko wo guteka akabenzi kandi byanteje imbere, none bimpaye no gutsindira Moto.”

Akomeza avuga ko iyi nguzanyo yamufashije maze nawe mu kugira uruhare rwo guteza imbere umurenge atuyemo ashinga inzu isokoza ndetse ikambika Abageni, mu gihe bari basanzwe bakora ibirometero 56 ngo bagere kuri izi serivisi.

Ikindi yongeyeho ni uko kuri ubu afite ubworozi bw’ingurube n’ifuru y’imigati byatanze akazi kuri benshi, agashimira Umwalimu Sacco kubwo kumuherekeza muri uru rugendo rumufashije gutsindira Moto.

Bisengimana Denis, wari uhagarariye Guverineri w’intara y’iburengerazuba muri uyu muhango yavuze ko Inda uyibwira icyo uyirarije bitandukanye n’umugani uvuga ko amavuta y’umugabo ari amuraye ku mubiri.

Ati “Turashimira akarere ka Nyamasheke gatashyemo moto ku nshuro ya kabiri, mukomeze mwiteze imbere ari nako muteza imbere Igihugu, mubikesha gukorana na Mwalimu Sacco.”

Akomeza ashimira Serivisi nziza zitangwa na Mwalimu Sacco, kuko zifitiye akamaro abanyarwanda.

Mu itangwa ry’ibi bihembo ku rwego rw’intara y’iburengerazuba hahembwe uwahize abandi mu gukoresha neza inguzanyo yahawe, abizigamiye babicishije mu bimina, Ibigo by’amashuri byakiriye amafaranga y’ishuri anyujijwe ku Mwarimu Sacco.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *