AMAKURU

Abarimu basazwe batangiye guteshwa agaciro na kaminuza yo mubwongere yitwa (harvard)

Abarimu basazwe batangiye guteshwa agaciro na kaminuza yo mubwongere yitwa (harvard)
  • PublishedJuly 21, 2023

Kaminuza ya Harvard irimo gutera intambwe mu myigire ya siyanse ya mudasobwa,aho rimwe mumasomo azwi cyane azigishwa n’umwarimu w’irobo(Robot).Iri koranabuhanga rizwi nka CS50, ni intangiriro yo kurwego rwo gutangiza code ikurura abanyeshuri ibihumbi buri mwaka, haba mumashuri ndetse no mu zindi nzego .

Ikinyamakuru FirstPost gitangaza ko aya masomo azwiho gukoresha udushya twifashishije ibikoresho bya porogaramu y’ikoranabuhanga kugira ngo yongere uburambe bwo kwiga.Ni mugihe muri uyu mwaka, amasomo azagenda arushaho gukoresha umwarimu wa robo kugirango atange ibiganiro, asubize ibibazo, kandi asuzume kode yabanyeshuri.

Umwarimu w’iri somo, David Malan, aganira na( The Harvard Crimson) yavuze ko intego yo gukoresha porogaramu ya AI ari ugutanga inkunga yihariye kandi ku giti cye kuri buri munyeshuri muri CS50, hatitawe ku muvuduko wabo n’uburyo bwo kwiga.

Ati”Ibyiringiro byacu ni uko, binyuze muri gahunda yo gukoresha robo bishobora gushyigikira imyigire y’abanyeshuri ku muvuduko kandi mu buryo bukora neza.”Malan yavuze kandi ko gukoresha AI(Artificial Intelligence) ari ihindagurika ry’umuco w’amasomo wo kwinjiza ikoranabuhanga rishya rya software mu banyeshuri.

Yongeyeho ko umwarimu w’imashini (Robot)atazasimbura abakozi b’abantu ahubwo ko bazuzuzanya mu kugabanya akazi kabo no kubemerera kumarana igihe kinini n’abanyeshuri mu nshingano z’ubujyanama.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *