AMAKURU IBICE BYOSE

Abanyarwanda baribaza bati “umushinga w’amashanyarazi umuhanzi akon yabazaniye wahezehe?”

Abanyarwanda baribaza bati “umushinga w’amashanyarazi umuhanzi akon yabazaniye wahezehe?”
  • PublishedOctober 26, 2023

Mu 2015, Umunya-Sénégal, Aliaune Damala Bouga Time Bongo Puru Nacka Lu Lu Lu Badara Thiam, wubatse izina ku Isi nka Akon yakoreye uruzinduko mu Rwanda, agirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye ku mushinga w’amashanyarazi yari afite, ashaka kuyakwirakwiza mu bice by’icyaro bikeneye kuvanwa mu bwigunge.

Icyo gihe Akon n’itsinda bari kumwe, bagiranye ibiganiro n’uwari Minisitiri y’Ibikorwaremezo, James Musoni; Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu cy’Iterambere RDB, Francis Gatare n’abandi.

Nyuma Akon yabwiye abanyamakuru ati “Ibintu byose bigenze neza uko tubyifuza uyu mushinga uzatangira mu mezi atandatu uhereye uyu munsi. Dutegereje ko leta iduha amakuru akenewe y’aho yifuza ko twakorera.”

Icyo gihe hari ku wa 28 Nyakanga 2015.

Ibyo Akon yashakaga gukorera mu Rwanda, byari bijyanye n’umushinga we yatangiye mu 2014 yise “Akon Lighting Africa”. Intego ye yari ukugeza amashanyarazi ku Banyafurika miliyoni 600.

Nyuma y’amezi atanu, Akon yabwiye IGIHE ko urukundo akunda Afurika ari rwo rwatumye yifuza gukora uyu mushinga. By’umwihariko, yavuze ko u Rwanda yarushyize mu bihugu 25 ateganya gukoreramo kuko rutera imbere byihuse.

Ati “Dukunda u Rwanda cyane, twumva ko ari igihugu kiri gutera imbere mu buryo bwihuse bityo twatekereje ko dushobora kugira umusanzu mwiza dutanga.”

Uyu mushinga Akon yari awufatanyije na mugenzi we bavuka mu gihugu kimwe, Thione Niang.

Muri Gicurasi 2017, hari hashize imyaka ibiri Akon avuye mu Rwanda. Ibikorwa bye ntibyari byagatangiye.

Icyo gihe uwari Umujyanama w’Umujyamabanga wa Leta ushinzwe Ingufu n’Amazi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Karani Alexis, yabwiye IGIHE ko uretse ibiganiro Leta y’u Rwanda yagiranye na Akon mu 2015, nta kindi Akon arageza kuri leta mu byo bamusabye.

Karani yagize ati “Ibiganiro byarabaye ariko bagombaga kugenda bagakora inyandiko y’umushinga igaragaza amafaranga n’ibikorwa bizakorwa ariko nta na kimwe baratugezaho magingo aya.”

“Igihe haba haje iyo nyandiko twayisuzuma, na bo bakaza tukicarana tubakayiganiraho noneho twamara kuyemeranyaho tukumvikana ukuntu umushinga ugiye gukorwa n’inshingano za buri ruhande. Ni ugutegereza tukareba!”

Umushinga warahagaze

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko umushinga wa Akon Lighting Africa mu Rwanda wahagaze mu 2019 ndetse ko n’ahandi muri Afurika ibikorwa byawo byasinziriye. Gusa Akon we avuga ko ibikorwa bye bigikomeje.

Ku rundi ruhande, bivugwa ko Akon ubwo yageraga u Rwanda, hari indi sosiyete yitwa Solektra bari bafatanyije yagombaga kujya igeza ku baturage imirasire y’izuba. Nyuma y’uko gahunda za Akon Lighting Africa zihagaze mu Rwanda, iyo sosiyete yo yarakomeje.

Umuyobozi wa Solektra Rwanda Ltd, Alain Harelimana, yabwiye IGIHE ko nubwo ibikorwa bya Akon byahagaze, bo bakomeje gukora.

Yavuze ko bo bakoze igenzura, bakareba inzego bashobora gukoreramo, bahitamo gutanga imirasire y’izuba ku ngo no gushyira ku mihanda amatara akoresha imirasire.

Ati “Kuva icyo gihe twagenzuye isoko, ndetse twatangiye gutanga imirasire y’izuba ku ngo zo mu Rwanda. Dufite abakiliya barenga 7000 bakoresha imirasire y’izuba, dufite n’amatara arenga 500 yo ku muhanda yashyizweho kandi umubare uracyiyongera.”

Harelimana yavuze ko hari indi mishinga bakoze bafatanyije na Minisiteri y’Ikoranabuhanga, aho mu 2017 bashyize i Tumba kontineri ikoresha imirasire y’izuba mu mushinga witwa Tumba Smart Village.

Ati “Twashakaga kwerekana ko abantu bo mu bice by’icyaro bashobora kugerwaho n’ikoranabuhanga rya mudasobwa nubwo nta muriro uhari, bagakoresha imirasire y’izuba bakagerwaho na serivisi z’ikoranabuhanga yaba iza banki, Irembo n’ibindi.”

Harelimana asobanura ko mu mikoranire na Akon, yagombaga gukora ibijyanye n’ubuvugizi bugamije gushakira ibisubizo ibibazo by’ibura ry’amashanyarazi ku mugabane wa Afurika.

Umushinga wanjye ubu ugeze muri Amerika”

Mu Ukwakira umwaka ushize, Akon yagiranye ikiganiro na DJ Vlad, umwe mu banyamakuru bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yamubajije ku bijyanye n’umushinga wa Lighting Africa, undi asubiza ko umaze gukura bigaragara.

Ati “Uracyari gukura. Ubu twimukiye muri Amerika, ubu mfite Akon Lighting hano muri Amerika. Dufite ibikorwa muri North Carolina niho dufite ibikorwa bigari, dufite imishinga muri Arizona no muri Texas.”

Akon yavuze ko yagiranye imikoranire n’ubuyobozi bwa Biden ku buryo umushinga we wafasha leta kugeza amashanyarazi mu baturage. Yavuze ko ibyo bikorwa binyuze mu kugura sosiyete nto zitanga imirasire y’izuba.

Hari amakuru avuga ko uyu mushinga wa Akon wakorewe igerageza mu bihugu 16 byo muri Afurika.

Kugeza muri Nzeri 2023, ingo 74,40% mu Rwanda zifite amashanyarazi harimo 54,19% zikoresha ayo ku muyoboro mugari na 20,21% zikoresha ingufu ziganjemo izitangwa n’imirasire y’izuba.

Nk’Akarere ka Bugesera, ingo zigerwaho n’amashanyarazi ni 75,2%, Burera ni 57,9%, Gakenke ni 64,7%, Gasabo ni 88.5%, Gatsibo ni 64% mu gihe Gicumbi ari 60,1%.

Gisagara ingo zifite amashanyarazi ni 61,3%, Huye ni 68,5%, Kamonyi ni 67,8%, Karongi ni 66,2%, Kayonza ni 72,1% mu gihe Kicukiro ari 93,8%.

Utundi turere nka Kirehe ni 69,1%, Muhanga ni 72,3%, Musanze ni 67,7%, Ngoma ni 74,8%, Ngororero ni 57,3%, Nyabihu ni 57,9%, Nyagatare ni 67,9%, Nyamagabe ni 69,3% mu gihe Nyamasheke ari 73,9%.

I Nyanza umuriro w’amashanyarazi ugera ku ngo 67,4%, Nyarugenge ni 93,3%, Nyaruguru ni 80%, Rubavu ni 76,1%, Ruhango ni 72,1%, Rulindo ni 68,8% mu gihe Rusizi ari 74,3%.

Utundi turere tubiri dusigaye ni Rutsiro aho umuriro ugera ku ngo 61,2% mu gihe Rwamagana ari 78,1%.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *