Uncategorized

Abanyarwanda 32 Bahungishijwe intambara Bakuwe muri Sudani

  • PublishedMay 3, 2023

Abanyarwanda 32 n’abanyamahanga 10 bagejejwe i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri harejo hashize bahungishijwe intambara muri Sudani.

Nsabiyera Hussein, umwe mu banyarwanda wavanwe muri Sudani yabwiye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru  ko mbere y’uko Leta y’u Rwanda itangira kureba uko yabatabara, bari batangiye kugira ubwihebe.

Uku kwiheba kwaje kurangira Leta y’u Rwanda itangiye kuvugana n’Abanyarwanda baba muri Sudani bashakisha uko babacyura.

Mu baturage bagejejwe i Kigali, harimo Abanyasiriya batanu, Umurundi umwe, Umunyakenya umwe, Abanya-Uganda babiri, Umunyanijeriya umwe, Abanyarwanda 32.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yatangaje ko abaje bose bamaze kugera mu miryango yabo, cyangwa y’inshuti yabo.anavuga ko  abanyarwanda babiri aribo basigaye muri Sudan kumpanvu zakazi n’umuryango , nabo bari gukurikiranirwa hafi n’ambasade yurwanda  iri muri Sudani.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *