Abantu bane bakoraga ibikorwa byo kuvunja amafaranga mu buryo bwa magendu bazwi nk’Abavunjayi batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyo bikorwa Polisi y’u Rwanda ivuga ko ari ubucuruzi bw’amafaranga bunyuranyije n’amategeko.
Ni umukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ku wa Gatatu tariki ya 29 Ugushyingo 2023.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko bose uko ari bane bakoraga ibikorwa byo kuvunja amafaranga bakunze kwita ‘ubuvunjayi’ ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Yagize ati: “Aba bantu bane bafashwe, bose hamwe bari bafite amadolari y’Amerika 1 480, amafaranga y’u Rwanda 413 500, amafaranga akoreshwa muri Congo angana na 552 650, hamwe n’andi mafaranga agiye atandukanye.”
Polisi y’u Rwanda irasaba abantu kwirinda ibikorwa byo gucuruza cyangwa kuvunja amafaranga y’igihugu cyangwa ay’amahanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu kandi bihanwa n’amategeko.
Irasaba kandi abifuza gukora aka kazi gukurikiza amategeko no gukorera ahantu hemewe.
SP Karekezi yakomeje agira ati: “Ibi ni ibikorwa bizakomeza gushyirwamo imbaraga, hagamijwe kurwanya ubucuruzi bw’amafaranga butemewe. Turasaba abakora ubucuruzi bujyanye no kuvunjisha amafaranga gukurikiza amategeko n’amabwiriza yashyizweho birinda ingaruka zo kuba bafatwa babikora rwihishwa.”
Amabwiriza rusange N° 42/2022 yo ku wa 13/04/2022 agenga imikoreshereze y’amadovize, ingingo ya 3 ivuga ko abahuza bemewe ni bo bonyine bemerewe gukora ubucuruzi bujyanye n’imikoreshereze y’amadovize, hashingiwe ku mabwiriza rusange yabigenewe ya Banki Nkuru y’u Rwanda.
Ingingo ya 29, ikomeza ivuga ko igikorwa cyo kugura cyangwa kugurisha amadovize kitemewe mu gihe nibura rumwe mu mpande ziri muri icyo gikorwa atari umuhuza wemewe.
Mu gihe ingingo ya 34 ivuga ko igikorwa cyose cyo kutubahiriza ingingo z’aya Mabwiriza Rusange cyangwa izindi ngingo z’amategeko cyangwa amabwiriza, gihanwa hakurikijwe amategeko cyangwa amabwiriza yabigenewe.
Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 223 ivuga ko umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ucuruza cyangwa uvunja amafaranga y’Igihugu cyangwa amafaranga y’amahanga, mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.