AMAKURU

Abantu 4 bahitanwe n’impanuka munzira bajya mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida

Abantu 4 bahitanwe n’impanuka munzira bajya mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida
  • PublishedJune 27, 2024

Aho abaturage benshi bavaga mu bice bitandukanye mu Karere ka Nyaruguru na Huye mu mirenge ya Karama na Huye berekeza mu Mujyi wa Huye, mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, habaye impanuka yahitanye abantu 4 mu masaha ya gitongo.

Ubwo bamwe mu baturage bari bavuye mu Murenge wa Karama, mu Kagari ka Gahororo bageraga mu Mujyi wa Huye ahazwi nko mu Matyazo munsi y’urusengero rwa ADEPR, bisi yari itwaye abantu bavaga mu Karere ka Nyaruguru yahise igonga abo banyamaguru kuko umuhanda warimo abantu benshi, maze abagabo babiri n’abagore babiri bahita bitaba Imana.

Hanga news yavuze ko, ababonye iyi mpanuka iba n’abagenzi baje muri iyi modoka, bavuze ko bishoboka ko iyi modoka yaba yari ifite ikibazo cya tekiniki kuko ngo babonaga igenda itambatamba (zig zag) ari nabyo bakeka ko byateje iyi mpanuka.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface yavuze ko abantu bane bahise bapfa abandi bane nabo bagakomereka, ubu bakaba bari mu Bitaro bya Kaminuza bya Huye(CHUB), mu gihe umushoferi wari utwaye imodoka we yahise atoroka akaba ari gushakishwa.

Yagize ati “Bisi yerekezaga mu mujyi wa Huye yagonze abantu bari mu muhanda abenshi berekezaga mu bikorwa byo kwiyamamaza. Abantu bane bahasize ubuzima, abandi bane nabo barakomereka bakaba bajyanywe kwa muganga kugira ngo bitabweho.’’

ACP Rutikanga yakomeje avuga ko icyateye impanuka kitamenyekana, hategerejwe ibizava mu iperereza.

Yakomeje asaba abatwara ibinyabiziga kuzirikana amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda n’uburyo ukoreshwa n’abanyamaguru abasaba ko igihe cyose bari mu muhanda bakitwararika.

Written By
fidelia nimugire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *