Abakorewe Urugomo muri Ngororero Barasaba Ubutabera
Bamwe mu baturage batuye mu ntara y’Uburengerazuba, mu karere ka Ngororero, mu murenge wa Muhanda, barasaba ubutabera ku bikorwa by’urugomo bavuga ko bakorerwa na bagenzi babo.
Intandaro ikomeza gushyirwa mu majwi ni ubusinzi kugeza ubwo habayeho gukumira abaturage banga ko bajya baramukira mu tubari aho kuramukira mu byabateza imbere nk’uko ubuyobozi bubitangaza. Bamwe muri abo baturage barimo abo bigaragara ko bakubiswe bakabakuramo amaso, hari n’abo abaturage bemeza ko byaviriyemo gupfa.
Uteze amatwi abakorewe urugomo barahuriza ku kuvuga ko ababibasira bishingira ku kuba ngo ari abasigajwe inyuma n’amateka. Gusa baba abaturanyi babo ndetse n’ubuyobozi bakabihakana. Ubuyobozi buvuga ko bishingiye ku rugomo muri rusange kuko hari n’abandi baturage bandi batariabo bavugwa, bagiye bakorerwa urugomo.
Benshi mu bakora urugomo ngo bakunze guhita bahungira mu ishyamba rya Gishwati riri muri aka karere. Kugeza ubu abakorewe ibi bikorwa by’urugomo bakomeje gusaba inzego zibishinzwe kubarenganura bakabaha ubutabera ndetse n’aba bakora urugomo bagafatwa bagahanwa.