IMIKINO

Abakinnyi ba Argentine basohotse mu kibuga, ubwo bakinaga na Brazil bajya gutabara abafana babo bakubitwaga na police ya Brazil.

Abakinnyi ba Argentine basohotse mu kibuga, ubwo bakinaga na Brazil bajya gutabara abafana babo bakubitwaga na police ya Brazil.
  • PublishedNovember 22, 2023



Nk’uko byari byagenze ku mukino wa nyuma wa Coper Libertadores, Boca Juniors yo gihugu cya Argentine, ihura na Fluminense yo muri Brazil, umukino waje kurangira Boca Juniorsitwawe igikombe itsinzwe ibitego 2_1 ni umukino wagaragayemo imvururu nyinshi cyane. Ni nako byaje kugenda Brazil ikina na Argentine mu mikino yo gusha itike y’igikombe cy’isi muri America y’epfo.Mu ijoro ryakeye nibwo amakipe y’ibihugu byombi yatanaga mu mitwe mu gihugu cya Brazil, umukino utinda gutangira bitewe n’imvururu zawubanjirije hagati y’abafana b’impande zomb kuri stade Maracana Stadium.

Abakinnyi ba Argentine bari bayobowe na Kapiteni Lionel Messi umukino ugeze hagati, yabasabye gusohoka mu kibuga umukino utarangiye. Ibi byatewe n’uko imvururu hagati y’abafana b’impande zombi zakomeje no mu mukino hagati, maze police ya Brazil yirara mu bafana ba Argentine n’ibiboko irahondagura.
Enzo Fernandez n’abagenzi  ubwo basohoka mu kibuga bahise bajya gutabara abafana babo barimo bakutwa ndetse banakomeretswa. Hari aho umupolisi yazamuye indembo agiye gukubita umufana Enzo ahita ayifata mu kwitanga gukomeye cyane.
Argentine yaje kwemera kugaruka mu kibuga ikomeza umukino uza no kurangira yitwaye neza imbere ya Brazil itari ifite Neymar Jr na Vinicius Jr, ku gitego 1_0 cyatsinzwe na Otamendi ku munota wa 63′. Gusa ku ruhande rwa Brazil Joeliton yaje guhabwa ikarita itukura ku munota wa 81′,   nyuma y’iminota 9′ yinjye mu kibuga asimbuye Gabriel Magraesh.
Nyuma y’umukino Lionel Messi yavuze ko yanenze police ya Brazil itagira ubunyamwuga mu kazi kayo. Yanavuze ko impamvu bahagaritse umukino bakinaga batekerezagaku miryango y’abany’Argentine yahohoterwaga, gukina bikabagora.
Kugeza ubu Argentine niyo iyoboye urutonde rw’amakipe agomba kujya mu gikombe k’isi muri America y’epfo n’amanota15, naho Brazil yicaye ku mwanya wa gatandatu n’amanota 8 ari nayo ifunga urutonde rwagomba kuzamuka.
Emiliano Martinez amaze gukinira Argentina Imikino  36, yasoje atinjijwe igitego (clean sheets) inshuro 26, umuzamu ukomeje kugenda aca uduhigo
Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *