Abaguzi barasaba ko itegeko rirengera umuguzi ryakwigishwa abaturage
Bamwe mu baguzi bavuga ko politiki nshya yo kurengera umuguzi ikwiye kubahirizwa ntakirengagijwe kuko iyari isanzwe yari ifite icyuho kigaragara cy’uko abaturage batayigishijwe bigatuma bagura ibintu byarengeje igihe n’ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.
Inkuru dukesha Imvaho Nshya kuri uyu wa 15 Ukuboza 2023 bemeje ko abaguzi bahura n’ibibazo bitandukanye bikomoka ku makuru make bityo uburenganzira bwabo ntibwubahirizwe .
Munyaneza Jean Claude avuga ko ubusanzwe abaguzi bakunda guhura n’ibibazo bitandukanye birimo kugura ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge ndetse na bamwe mu bacuruzi usanga bagifite ibintu byarangije igihe ntabwo aya mategeko tuyazi.
Yagize ati: “Iyo ugiye kugura ntubanze kureba ibyo ugiye kugura hari igihe baguha ibyo utari ukeneye kandi bitujuje ubuziranenge hari naho usanga bacuruza ibicuruzwa byarangije igihe ku buryo byakugiraho ingaruka kandi twumva hari amategeko agenga abaguzi ariko rikwiye kwigishwa abaturage kuko baba mu bujiji kuko n’uhuye n’ikibazo aricecekera”.
Muhire Esdras avuga ko umuguzi nta gaciro ahabwa n’abacuruzi agurira ahubwo bakunda kumwereka ko ibyo bamugurisha byujuje ubuziranenge.
Ati: “Muri ibi bihe ubona ko abacuruzi batarabasha guha ababagurira agaciro bakwiye kugera nubwo umucuruzi akugurisha ibicuruzwa bidakwiye kandi bitujuje ubuziranenge wamara kubifungura bikagutera ikibazo ukaba byanagutwara ubuzima kubera ko waguze ibyiganano”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango uharanira ubirenganzira bw’Abaguzi mu Rwanda (ADECOR), Damien Ndizeye avuga ko bahangayikishijwe nuko abaturage batigishwa neza amategeko.
Yagize ati: “Amategeko yubatswe neza ariko kuyashyira mu bikorwa bikagorana kuko abaturage batigishwa neza, ariko iyi nshyashya turifuza ko yakwigishwa abaturage bityo bakamenya uburenganzira bahabwa ntibigume mu nyandiko gusa, turifuza ko umuguzi amenya neza ibimureba ndetse akarushaho kugura ibyo yabanje kumenya neza kandi byuzuje ubuziranenge ntahishwe amakuru ku bicuruzwa n’ibiciro byabyo ntibahendwe”.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi RICA, Uwumukiza Beatrice avuga ko iyi Politiki Nshya izafasha abaguzi kujya bagura bamaze gushishoza ntihagire umucuruzi ububararaho agamije kubaha ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.
Ati: “Twebwe twifuza ko impande zose zishima haba umuguzi cyangwa abacuruzi ariko tukifuza ko abaguzi bamenya byinshi kurushaho bemererwa bagashishoza mbere yo kugura bimwe mu bicuruzwa kuko hari abigana ibicuruzwa by’abandi ariko uzacuruza ibitujuje ubuziranenge azafatwa kandi abiryozwe, kuko dukeneye ubucuruzi butaroga ubuzima bw’abaturage kandi iyi politiki irabisobanura neza”.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Richard Niwenshuti avuga ko umuguzi afite uburenganzira busesuye mu kwanga igicuruzwa agurishijwe mu gihe abona ko kitujuje ubuziranenge kandi akabimenyesha inzego kugira ngo abacuruzi batabigurisha abandi kuko n’ubucuruzi bugomba gukorwa mu mujyo ntihagire ubeshywa cyangwa ngo bamuhe ibitujuje ubuziranenge bizamugireho ingaruka.
Richard Niwenshuti, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda
Akomeza avuga ko abaguzi bakwiye kujya bamenyekanisha ibibazo bahuye nabyo mu gihe bagiye kwaka serivisi zitandukanye bagaharanira uburenganzira bwabo.
Uyu munsi wahuriranye no guhemba abanyeshuri bahize abandi ubwo
hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga w’Ihiganwa mu bucuruzi (World Competition Day) aho abaguzi bagirwa inama yo kugura ibicuruzwa byujuje ubuziranenge ariko kandi abacuruzi bagakora neza mu mucyo ntibanazamure ibiciro uko biboneye.