UBUREZI

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ntibarabona amashuri abigisha

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ntibarabona amashuri abigisha
  • PublishedJanuary 1, 2024

Abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bavuga ko imbogamizi bagifite mu myigire yabo ari uko batabona amashuri abigisha, ibituma bisanga mu mubare w’abatarize kandi barabishakaga ariko bakabura ababafasha.

Aba bana bagaragaza ko nta mashuri yabo yabugenewe ahari ndetse n’abarezi bahagije kandi usanga nabo bigishijwe bagahabwa ubumenyi butandukanye, bakwiteza imbere, imiryango yabo ndetse n’igihugu.

Uwera Betty ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, mu mvugo y’amarenga afashwa n’umusemuzi we, avuga ko nubwo kuri ubu hari kwibandwa ku burezi budaheza ariko bo usanga batabwisangamo.

Ati: ”Twebwe abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga turacyafite ibintu binshi tutisangamo nk’amashuri, turabizi ko Minisiteri y’Uburezi ifite sisitemu y’uburezi budaheza ariko twebwe nta mashuri yacu yihariye tubona wenda ngo tuyajyemo tubashe no kwiga imyuga.”

Yongeyeho ko kubona amashuri ndetse n’abarimu usanga bikiri ikibazo cy’ingutu  ariko bafashijwe amashuri akaboneka bayagana na bo bakagira icyo bimarira.

Ati: ”Ku bigo by’amashuri bitandukanye usanga haba higa abana badafite ubumuga hari ibindi bigo wenda by’abafite  ubumuga ariko twe dufite ubwo kutumva no kutabona ntituhisanga cyane. Twasabaga ko badufashije twakwibona mu burezi budaheza kuko turacyari inyuma.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga Ndayisaba Emmanuel, avuga ko iki kibazo kizwi ariko bisaba kubanza kubakira abarimu ubushobozi.

Yavuze ko urugendo rwatangiye kuko baherutse kumurika inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga, ubu bagiye gutegura amasomo yabo ku buryo mu gihe cya vuba iki kibazo kizabonerwa igisubizo.

Ati: ”Turi mu murongo kuko duherutse kumurika inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga ngo urwo rurimi rwigishwe mu mashuri. Ubu tugiye gutegura amasomo ariko cyane cyane mu mashuri nderabarezi, ikindi hari abarimu twatangiye guhugura kandi umubare urimo uragenda wiyongera mu myaka mike iki kibazo kizabonerwa umuti.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr Uwamariya Valantine, avuga ko iki kibazo cyo kutabona uburezi ku bana bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona gihari,  ariko yemeza ko ababigisha bahari nubwo bakiri bake.

Ati: ”Iki kibazo kirahari ndetse twari tunakizi ubwo twari mu nshingano twahozemo mbere. Abarimu babyize barahari nubwo badahagije ariko wasangaga mu kubashyira mu kazi hadatekerezwa kuri icyo cyiciro, nyamara Minisiteri y’Uburezi ifite Politiki y’uburezi budaheza.

Ikigomba gukorwa ni uko mu mashuri arimo abo bana hashyirwamo n’abarimu babyize kugira ngo bashobore kubafasha. Habaho amashuri azwi yakira abo bana kugira ngo mwarimu abone amashuri ahagije yo kwigisha. Tuzakorana na Minisiteri y’Uburezi ariko cyane n’Inzego z’ibanze kuko ni bo bamenya abo bana aho baherereye”.

Yongeyeho ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga atari bo bagomba gusigazwa inyuma mu burezi budaheza.

Ibarura Rusange ryakozwe mu 2022, ryerekanye ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera ku 391.775 ku baturage bose bangana na miliyoni 13.24, ni ukuvuga ko ari 3.4%. Abagore ni 216 826 na ho abagabo bakaba 174 949.

Intara y’Iburasirazuba ni yo ifite umubare munini kuko ifite abagera ku 109 405 igakurikirwa n’iy’Amajyepfo ifite abantu  98 337. Iy’Uburengerazuba ifite 88 967, Amajyaruguru bakaba 60 336 mu gihe Umujyi wa Kigali ubarurwamo abagera kuri 34 730.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *