Ikigo Mpuzamahanga MSC gitwara imizigo cyafunguye ibiro mu Rwanda
Ikigo Mpuzamahanga gitwara imizigo mu mato no ku butaka (Mediterranean Shipping Company/ MSC) cyafunguye ibiro bishya i Kigali mu Rwanda, mu rwego rwo kurushaho kwagura serivisi z’ubwikorezi gitanga muri Afurika y’Iburasirazuba numugabane wose muri rusange.
Mediterranean Shipping Company (MSC) ni ikigo cyashinzwe n’umuherwe w’Umutaliyani Gianluigi Aponte mu mwaka wa 1970, kugeza uyu munsi kikaba gifite ibiro 675 mu bihugu 155 ku Isi ndetse gikoresha amato 760 mu gutwara kontineri n’indi imizigo.
Icyicaro gikuru cyacyo giherereye i Geneva mu Busuwisi, kuri ubu kikaba kiri mu bigo mpuzamahanga biyoboye mu gutwara imizigo mu nyanja no guhuza amazi n’ubutaka.
Iki kigo cyatangiye kwikorera imizigo ijyanwa ndetse inavanwa muri Afurika guhera mu mwaka wa 1971, kikaba kihafite amashami arenga 45 akora ku rwego mpuzamahanga, uburyo bwo gutwara imizigo mu mazi, muri gariyamoshi no ku butaka, yatumye kirushaho guhaza ibyifuzo by’abohereza n’abakura ibicuruzwa ku mugabane.
Uretse kuba icyo kigo cyikorera za kontineri n’indi mizigo iremereye mu mato, kinafasha ba nyirayo kuyigeza mu byerekezo baherereyemo cyifashishije za gariyamoshi, amakamyo manini n’ubundi buryo bw’ubwikorezi bwabugenewe.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr. Jimmy Gasore, mu muhango wo gufungura ibiro bishya i Kigali ku wa Mbere tariki ya 20 Gicurasi, yashimye imikoranire ikomeje gukura hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na MSC, anagaragaza igisobanuro gikomeye ibyo biro bifite ku bukungu bw’u Rwanda n’ubw’Afurika muri rusange.
Yagize ati: “Uyu munsi turishimira intambwe ikomeye isangiwe na MSC Africa ndetse na Guverinoma y’u Rwanda. Ubufatanye bwacu buvuze ibikorwa, ndetse ni urugero rwiza ku mugabane wose.”
Yakomeje ashimangira ko u Rwanda nk’umutima w’Afurika rwizewe ku kuba icyicaro cy’ubwikorezi n’ubucuruzi muri Afurika ndetse bikaba bitanga amahirwe yo kongera ibicuruzwa by’umugabane byoherezwa mu ruhando mpuzamahanga.
Yakomeje agira ati: “Nubwo Afurika ihagarariye 3% by’ubucuruzi mpuzamahanga, tubona amahirwe menshi cyane y’iterambere by’umwihariko mu bijyanye no gutwara imizigo. Aya mahirwe mashya azongera iterambere, aharure n’inzira yerekeza ku iterambere ry’ibikorwa remezo byo mu mazi ndetse n’ibya gariyamoshi. Turakoza imitwe y’intoki ku iterambere ritazagarukira ku Rwanda gusa ahubwo rizanagera no kuri Afurika yose.”
Ibi biro bishya by’i Kigali byafunguriwe guhaza ibyifuzo by’abakiliya bakomeje kwiyongera ndetse no kurushaho kunoza ingendo zikorwa mu gutwara imizigo mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.
Ubuyobozi bwa MSC bushimangira ko gufungura ibiro bishya mu Rwanda byongera imikorere muri Afurika y’Iburasirazuba kandi byitezweho gufasha abacuruzi bo mu Rwanda koroherwa no kubyaza umusaruro amasoko mpuzamahanga.
Ibiro bishya by’i biri muri gahunda yagutse ya MSC yo kongera iterambere ry’ubukungu no kwagura ubushobozo bw’ubucuruzi n’ishoramari mu Karere.
Umuyobozi wa MSC Rwanda Ezechiel Mufora, yashimiye abafatanyabikorwa babo n’abayobozi b’u Rwanda kuba badahwema kubashyigikira.
Ati: “Ukwizera intumbero yacu ntibidutungura gusa ahubwo biranadukomeza mu rugendo rwo guharanira kuba indashyikirwa. Twiyemeje bidasubirwaho gukomeza kubaha serivisi zinoze kandi zuje ubudahemuka.”
Yahamije ko intsinzi yabo mu gufungura ishami rishya ishimangira ubufatanye bukoye bubatse, aboneraho gushimira abayobozi na bagenzi be bafatanyije kugira ngo ibyo bigerweho.
Yizera ko bafatanyije, ahazaza habereye Abanyafurika hazagerwaho nta kabuza binyuze mu mitangire ya serivisi zinoze no korohereza abacuruzi mu bikorwa byabo binindura imibereho y’aho bakorera.