Umwuka mubi ukaba uravutse, intambara y’amagambo hagati ya Ronala Araujo na Gundogan nyuma yuko basezerewe na Paris Saint Germain.
Ikipe ya Fc Barcelone nyuma y’uko isezerewe na Paris Saint Germaint muri kimwe cya kane cya UEFA Champions league, umwuka ntiwifashe neza. Ikipe ya Fc Barcelone yasezerewe itsinzwe ibitego bitandatu kuri bine mu mikino yombi. Uyu mwuka mubi wazamuwe n’amagabombo Gundogan yaje gutangaza kuri penalty yakozwe na Araujo, akaza guhabwa ikarita itukura ibyanatumye igorwa no gukomeza gukina neza kuko bari icumi.
Mu kiganiro n’itangazmakuru Gundogan umukino urangiye, yavuze ko Araujo yakoze ikosa ritari ngombwa, yakomeje avuga ko byari kuruta akareka igitego kijyamo aho kugira ngo bakine iminota isaga mirongo itandatu batuzuye. Araujo nyuma yo kubona no kumva amagambo yatangajwe na mugenzi we yahise amusubiza akoresheje imbuga nkoranyambaga. Mu magambo ye yagize ati: ” Mfite indangaciro ngenderaho kandi zikwiye kubahwa.”
Uyu mugabo ukomoka mugihu cya Urguay, yatangaje aya magambo nyuma y’ibivugwa ko mu ikipe ya Barcelone harimo umwuka utari mwiza hagati y’abakinnyi bakuru n’abato. Amakuru ava ku munyamkuru Fabrizo Romano avuga ko muri iyi kipe abakinnyi bato batuha abakinnyi b’inararibonye nka Gundogan, Lewandowski na wayoTer Stegen Umuzamu wayo akaba na Captain. Uyu Araujo kandi yanatangaje ko yishimye mu ikipe ya Fc Barcelone kandi yiteguye kongera n’amasezerano.