IMIKINO

Rayon Sports inzira zongeye kubyara amahari, igarikirwa i Kigali na Bugesera’

Rayon Sports inzira zongeye kubyara amahari, igarikirwa i Kigali na Bugesera’
  • PublishedApril 17, 2024

Wari umukino ubanza wa kimwe cya kabiri Rayon Sports yari yakiriyemo bugesera kuri Kigali Pele Stadium imbere y’abafana bayo.

Uyu umukino warangiye Bugesera FC itsinze Rayon Sports igitego 1-0. Igitego cya Bugesera FC, cyabonetse hakiri kare kuko cyatsinzwe na Farouk Ruhinda ku munota wa 26 w’umukino. Rayon Sports ikora ibishoboka byose ngo igombore birananirana.

Uyu mukino uhise werekana ko ibyari byatangajwe na bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda,  ko ikipe ya Rayon Sports ishobora guharirwa na Bugesera mu gikombe cy’amahoro nayo ikayiharira muri shampiyona nta shingiro bifite. Gusa hari umukino wo kwishyura ugomba kubera mu Bugesera, kandi aya ni n’amakipe agomba guhura mu mpera z’iki cyumweru, muri shampiyona yamaze gusa naho izatwarwa na APR FC.

 

Iyi kipe n’ubwo itsinze Rayon aho ifite urugamba rukomeye cyane ni ugushaka uko yaguma mu kiciro cya mbere. Magingo aya yicaye ku mwanya wa 15 n’amanota 25 ibanzirizwa n’iya nyuma Etoile de L’Est ifite amanota 22 , zisangiye kuba zose ari zo mu ntara y’Iburasirazuba.

 

Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *