AMAKURU

Nyamasheke: Ibuka irashimira Pasiteri Kajyibwami warokoye Abatutsi muri Jenoside

Nyamasheke: Ibuka irashimira Pasiteri Kajyibwami warokoye Abatutsi muri Jenoside
  • PublishedApril 17, 2024

Mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, abarokotse bashimiye cyane Pasiteri Kajyibwami Tharcisse warokoye abarenga 8 bigoranye cyane, abicanyi bashaka kumwica.

Uhagarariye Ibuka yagarutse ku butwari bw’abarokoye abicwaga, mu izina ry’abarokotse b’uwo Murenge ashimira ku mugaragaro Pasiteri Kajyibwami.

Mu barokotse bashimira uwo wari umushumba wa ADEPR, Paruwasi ya Tyazo  uri mu kiruhuko cy’izabukuru, baganiriye n’Imvaho Nshya bayitangariza uko yabarwanyeho akabahisha.

Uhagarariye Ibuka Nzasabayesu Enock na se, barokowe na Pasiteri Kajyibwami Tharcisse abatangaho amafaranga menshi arabambutsa, interahamwe zibimenye na bwo zishaka kumwica.

Ati: “Njye na papa ni we waturokoye, yatanze ubutunzi bwe, aratwambutsa anadushakira aho tuba ku Idjwi, tunagarutse iwacu harabaye amatongo adufasha kubaka inzu tujyamo, anakomeza kutubera inshuti magara, ndamushimira cyane, haba mu izina rya Ibuka, iry’umuryango wanjye n’iryanjye bwite.”

                        Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Kanjongo Nzasabayesu Enock

Nzasabayesu avuga ko se yari umuyobozi w’amasengesho muri paruwasi ya Tyazo uyu mupasiteri yayoboraga. Ubwo Jenoside yabaga Nzasabayesu n’umuryango we bagahungira ahari Komini Kirambo, abahahungiye hafi ya bose bakahicirwa barimo n’abavandimwe be 2, we akaharokokera, we n’abari basigaye bo mu muryango we, mu nzira y’inzitane bihishe mu baturage.

Avuga ko aho yari yihishanye na se, Pasiteri Kajyibwami yahamenye, abatumaho ngo abahungishe babanza kubyanga bagira ngo yabaye nk’abandi bose babamariraga ku icumu. Pasiteri akomeza kubatumaho atanga n’amafaranga abo abatumyeho barabibumvisha, baraza arabambutsa afatanyije n’undi witwa Bakwiye Pierre.

Nzasabayesu avuga ko azi abarenga 8 barokowe na Pasiteri Kajyibwami Tharcisse, atabariyemo abamubwira ko bagiye bahaca akabacumbikira bashakisha inzira bakabaho, akavuga ko hari n’abandi babarokoye, bose bakwiye gushimirwa ubwo butwari mu gihe bamwe mu bitwaga ko basenga bahabereye ibigwari.

Mukarugomwa Christine  wari umubyaza mu bitaro bya Kibogora n’ubu akaba akihakora avuga ko ubwo abicanyi bazaga kumwicira ku bitaro, yabacikiye kwa Pasiteri aramubana, abaje kumwica akabaha amafaranga bakagenda kugeza amwambukije akamugeza ku Idjwi muri RDC.

Yabwiye Imvaho Nshya ko yacitse abari bagiye kumwicira mu bitaro, yiruka ahura na Pasiteri amubonye yiruka mu muhanda mu i Tyazo aramuhamagara, amubaza iyo ajya undi amubwira ko ari we yashakaga, Pasiteri ahita amujyana iwe.

Ati: “Tuhageze twagiye mu cyumba turasenga ubuhanuzi bumumanukiramo, Imana ivuga ko izandinda. Hashize iminsi mike asohotse asanga abicanyi buzuye imbuga bamubwira ko bazi ko ambitse, nibatambona bamwica.

Kuko Imana yari yamaze kumbwira ko izahandindira, bamubwiye kunsohora, abonye barubiye, arinjira anyibutsa ibyo Imana yatubwiye, aransengera,arambwira ngo ninsohoke mu izina rya Yesu ntacyo mba.’’

Avuga ko yasohotse yizeye Imana, ageze hanze umujandarume wari uyoboye izo nterahamwe zari zuzuye urugo,amubonye azibwira ko amuzi ,anamaze iminsi amubyarije umwana, zimureka. Ziramureka arongera yinjira mu nzu ashima Imana ko ibyo yababwiye abiboneye ikimenyetso.

Mukarugomwa yakomeje abwira Imvaho Nshya ko  yahabaye, haza n’abandi baharara iminsi mike bagakomeza,h aza n’undi mwana  na we witwaga Christine barahaban, abamunyuze imbere bose bakaba bariho, bashima Imana ku bwe.

Avuga ko ubwicanyi bugeze hagati habaye ikibazo cy’abaganga mu bitaro, Burugumesitiri wa komini Kirambo, Mayira Mathias amenya ko ari kwa pasiteri aza kumureba ngo asubire kuvura ntacyo azaba.

Ati: “Nasubiyeyo abicanyi bahiga kuzanyicira mu nzira mva cyangwa njyayo, Pasiteri arabimenya aguririra abambutsaga abantu, ashaka undi muntu banjyana nijoro ndambuka njya ku Idjwi, Jenoside irangiye ngarukayo mpaba igihe kinini, nza kujya kubana n’abandi bakobwa, kugeza ubwo yankoreye ubukwe, aranshyingira n’ubu ni we mubyeyi  wanjye.”

Aganira n’Imvaho Nshya, Pasiteri Kajyibwami Tharcisse yavuze ko cyari igihe kibi cyane kuko uwasanganwaga uwo yahishe cyangwa bumvise uwo yambukije yashinjwaga  gukorana n’Inyenzi zabiciye umubyeyi Habyarimana, akicwa n’umuryango we wose, ariko hari abemeye kubabarana n’abababara na we arimo.

Ati: “Nabonye bikomeye ngurisha inka amafaranga yose nkajya nyaha interahamwe zazaga kwica abo mpishe. Njya kwambutsa Enock na se, se namuhaye urwandiko ashyira Abapasiteri bo ku Idjwi ko babakira nk’uko banyakira. Bambutse interahamwe zari zagezeyo zirarubaka zirwohereza ino, bararunzanira nk’igihamya cy’uko nkorana n’Inyenzi,ko nzambutsa nkaziha n’inzandiko.’’

Yarakomeje ati: “Banyicaje hasi mu muhanda bambwira ko banyica, ndisobanura, bandekura bigoranye, n’umuryango wanjye batangira kuwuhiga nza gusanga n’umwana nari nsigaranye mu rugo bashobora kumwica.

We n’abana banjye n’umugore wanjye, bose mbohereza ku Idjwi,nsigara mpanganye na zo  jyenyine, ku bw’amahirwe  Jenoside irahagarikwa bose baragarukana. Uwo mukobwa na we twaramushyingiye aba I Huye, arabyara akaza kunyereka abana.”

Avuga ko ikindi cyamubereye kibi cyane ari ibaruwa yandikiye abayoboye insengero zose yayoboraga, abuza abakristo kwica, gusahura no kugira ikindi kibi bakora, isomerwa abakristo bose mu nsengero.

Anigishiriza mu rusengero ko abica Abatutsi bihora ubusa kuko nta wakwica ubwoko ngo abumareho. Byamuteje umutekano muke cyane n’umuryango we, agashima Imana ariko ko benshi icyo gihe bamwumviye ntibijandika muri Jenoside.

Mu buhamya bwe, Pasiteri Muremangingo Réné yashimiye buri wese wagize uwo arokora, ko na we hari abo ashimira, aboneraho gusaba urubyiruko kugira neza kuko uyigize ayisanga imbere.

Umusozi wa Kibogora muri Kanjongo Abatutsi batangiye kwibasirwa urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye, bamwe bafungwa mu byitso, mu 1992 baricwa, Jenoside iba rurangiza. Mu mibiri 53.065 ishyinguye mu rwibutso rwa Nyamasheke, 5006 yavuye mu rwa Kanjongo irahimurirwa.

Depite Senani Benoit na we yashimiye Inkotanyi n’abandi bose barokoye abicwaga, ashimira abaturage b’uwo Murenge uburyo babanye neza, aboneraho kubasaba guhangana n’icyo ari cyo cyose cyashaka kubasubiza inyuma.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *