UBUKUNGU

Pakistan ihishiye byinshi abashoramari bo mu Rwanda

Pakistan ihishiye byinshi abashoramari bo mu Rwanda
  • PublishedJanuary 21, 2024

Guverinoma ya Pakistan yatangaje ko itegerezanyije amashyushyu abashoramari baturutse mu Rwanda, ibizeza ko ibahishiye amahirwe menshi cyane y’ubucuruzi n’ishoramari.

Byagarutsweho mu ruzinduko itsinda ryaturutse mu Rwanda ryagiriye muri Pakistan ku wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama 2024, aho bahuye na bagenzi babo bo muri icyo gihugu bakagirana ibiganiro bigamije kwimakaza ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Pakistan.

Kashif Anwar, Umuyobozi w’Ikigo Ikigo cya Lahore (Umurwa Mukuru w’ubucuruzi wa Pakistan) gishinzwe Ubucuruzi n’Inganda (LCCI), ni we wahaye ikaze izo ntumwa z’u Rwanda.

Izo ntumwa zari ziherekejwe n’Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda Naeem Khan, washimangiye ko u Rwanda n’Afurika ari ubutaka bw’amahirwe atagira uko angana ku gihugu cye.

Yashimangiye ko u Rwanda ‘ari Singapore y’Afurika’, kandi yemeza ko rufite umuvuduko uhambaye mu iterambere, bitewe n’imiyoborere myiza ishyira umuturage ku isonga kandi igaharanira kubaka ubutwererane mpuzamahanga buhamye.

Yavuze ko u Rwanda rutekanye, rusukuye kandi rubungabunga ibidukikije, bityo n’ikirere cy’ubucuruzi n’ishoramari kikaba ari nta makemwa.

Yagaragaje uburyo abashoramari nbaza mu Rwanda, n’abacuruzi muri rusange, boroherezwa binyuze mu ruhurirane rw’ibikorwa na serivisi zose bakenera (one stop center), ndetse anashimangira ko u Rwanda rufite agaciro gakomeye mu iterambere ry’ubukungu bwo ku Mugabane w’Afurika.

Yavuze ko u Rwanda rwagaragaje impinduka mu iterambere mu myaka 30 ishize, amahanga akaba arubonamo imbaraga z’ubufatanye mu guharanira impinduka mu bukungu.

Yongeyeho ko Pakistan ifite ubukungu buhamye kandi bukora ku nzego zitanukanye, bityo bukaba bwaragiye buzamuka ku rwego rushimishije mu myaka ishize.

Yasabye Itsinda ryaturutse mu Rwanda gukomeza gusuzuma no kuvumbura amahirwe menshi cyane y’ubukungu n’ishoramari agaragara ku isoko rya Pakistan.

Yagize ati: “Ibigo by’ubucuruzi byacu bifite ubushobozi bwo gukora ibicuruzwa bikomeye kandi byiza mwabona ku giciro cyiza. Pakistan yiteguye guha u Rwanda ibyo rukeneye byose kandi twizera ko ubufatanye bwacu buzatanga inyungu ku mpande zombi.”

Ambasaderi Naeem Khan yavuze kandi ko abacuruzi bo muri Pakistani na bo bashobora kubona amahirwe menshi atangaje ku isoko ry’u Rwanda, kandi ko ibihugu byombi bifite ubushobozi bwo kuba byakemurirana ibibazo.

Yavuze ko kugeza ubu ibicuruzwa byose byo muri Pakistan bikenewe ku isoko ry’u Rwanda, bityo itsinda ryoherejwe n’u Rwanda rikaba ryagaragaje ubushake bwo gukorana na Pakistani mu nzego zitandukanye uhereye ku kwimakaza ikoranabuhanga mu buhinzi, ubuhinzi bw’umuceri, gukora imiti, ibikoresho bya siporo n’izindi nzego.

Yavuze kandi ko Pakistan ifite amahirwe y’ikoranabuhanga rya Pakistan mu Rwanda, aboneraho gushimangira ko Ikigo LCCI ifite ubunararibonye bw’imyaka irenga 100.

Yahishuye ko Pakistan ifite ubushake bwo gusinyana n’u Rwanda amasezerano y’ubutwererane mu nzego zitandukanye, nk’Igihugu kimaze kwiyubaka mu buryo bugaragarira amahanga yose kandi ni iterambere rigerwaho nta n’umwe usigaye inyuma.

Perezida wa LCCI Kashif Anwar, yiyemeje ko ikigo ayoboye kizakora ibishoboka byose mu koroshya imikoranire hagati y’inzego z’ubucuruzi z’ibihugu byombi, by’umwihariko hakibandwa ku guhuza abikorera bo mu Rwanda n’abo muri Pakistan.

Ni umubano utegerejweho gukorwa mu bwumvikane n’icyizere nk’inkingi ya mwamba y’ubutwererane mu by’ubucuruzi.

Anwar yashimiye intumwa z’u Rwanda zaje zihagarariye inzego z’ingirakamaro, anagaragaza icyizere ko inama bagirana na bagenzi babo bo muri Pakistan zizafasha kwagura imikoranire mu gukora imiti, ibikoresho byo kubaga abarwayi, iby’ubwirinzi, ibikoresho byo mu nzu, iby’ubwubatsi, ibyo gupfunyikamo, iby’imodoka, imikufe n’ibindi.

Pakistan yiteguye gusangiza u Rwanda ubunararibonye mu bukora imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi no kurugurisha imiti ku giciro cyiza.

Samuel Abikunda, Intumwa ihagarariye inyungu z’ubucuruzi z’u Rwanda muri Pakistan na we ari mu banyacyubahiro bahaye ikaze intumwa z’u Rwanda zakoreye uruzinduko muri Pakistan.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *