AMAKURU POLITIKI

U Rwanda rwihanganishije u Buyapani nyuma y’umutingito wahitanye abarenga 160

U Rwanda rwihanganishije u Buyapani nyuma y’umutingito wahitanye abarenga 160
  • PublishedJanuary 9, 2024

Guverinoma y’u Rwanda yoherereje ubutumwa bw’akababaro Leta y’u Buyapani nyuma y’umutingito ufite ubukana bwa ka 7.6 wibasiye Umwigimabakirwa wa Noto mu Ntara ya Ishikawa, ugahitana abantu 161 bamaze kumenyekana abandi basaga 100 bakaburirwa irengero.

Uwo mutingito wabaye ku itariki ya 1 Mutarama 2024, umunsi Isi yose yizihizaga Ubunani, bivuze ko muri icyo gihugu batangiye umwaka mushya mu miborogo n’agahinda kenshi.

Ku wa 4 Mutarama ni bwo Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) yohereje ubutumwa bwo gufata mu mugongo Guverinoma y’u Buyapani, imiryango y’ababuze ababo ndetse n’abaturage muri rusange.

Ubwo butumwa buragira buti: “N’umubabaro mwinshi Guverinoma y’u Rwanda yamenye iby’umutingito ukomeye watwaye ubuzima bw’abantu benshi ukanakomeretsa abatagira ingano ku wa 1 Mutarama 2024 mu Burengerazuba bw’u Buyapani.

Guverinoma y’u Rwanda yifatanyije namwe mu kababaro inihanganisha imiryango y’ababuze ababo, hamwe na Guverinoma y’u Buyapani muri ibi bihe bigoye.”

Kugeza ubu, u Buyapani buravyahanganye n’ingaruka z’uyu mutingito umaze iminsi ikabakaba 10 ubaye. Bivugwa ko abantu barenga 2000 bari mu gihirahiro cyo kutagira umuriro w’amashanyarazi.

Abasirikare, abakozi b’urwego rushinzwe kurwanya inkongi no gukumira ibiza na Polisi, bakomeje gushakisha mu matongo y’ibyangiritse kugira ngo barebe ko haboneka uwarokotse mu nyubako zaridutse, cyangwa abandi baba bahitanywe n’ibyo biza.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *