AMAKURU

Abaturage bo muri Cabo Delgado Barashima Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambike Zabasubije Ubuzima.

Abaturage bo muri Cabo Delgado Barashima Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambike Zabasubije Ubuzima.
  • PublishedDecember 19, 2023

Itsinda ry’Abanyamakuru bo mu Rwanda ryatemberejwe mu migi inyuranye igize intara ya Cabo Delgado muri Mozambike, kuri uyu wa mbere baherekejwe n’ingabo z’u Rwanda na Polise, aho bari mu gikorwa cyo kurebe uko abaturage bo muri Quionga bari baravanwe mu byabo n’intambara y’ibyihebe ubu bongeye gusubira mu ngo zabo mu buzima busanzwe.

Urugendo rwo kuri uyu wa mbere, rutandukanye n’izindi abanyamakuru bakoze bakigera muri iyi ntara ya Cabo Delgado. Kuri iyi nshuro, baherekejwe n’imodoka z’abasirikare n’iza polise bongeyeho n’ibifaru. Ni bwo bwa mbere abanyamakuru baherekejwe mu buryo bukomeye kuva izi ngendo zatangira ku wa gatandatu w’icyumweru gishize. Kuva mu mugi wa Palma werekeza Quionga ugenda nk’isaha kuko umuhanda wangiritse cyane.

Abaturage muri Cabo Delgado baravuga ko batekanye bari kumwe n’ingabo z’u Rwanda.

Ni umuhanda ukikijwe n’ishyamba, ku buryo ushobora kugenda ibirometero hafi nka bitanu utarabona urugo rw’umuturage. N’aho urabutswe abaturage, nko muri santere ya Quionga, baba begeranye cyane.

Uwavuga ko batuye mu midugudu ntiyaba agiye kure y’ukuri. Imirimo bakora yibanda mu bucuruzi, uburobyi ubukorikori bunyuranye. Muri ako gace kegereye inyanja, ibikorwa by’ubuhinzi biracyari bike cyane.

Nubwo hashize igihe, abaturagebaganiriye n’itangazamakuru, barakibuka uburyo ababo bishwe urw’agashinyaguro n’abarwanyi b’umutwe wa Jamaat Ansar al-Sunnah. Kugeza ubu nubwo hari benshi babuze ababo muri iyi ntambara y’ibyihebe, kuri ubu abo baturage bavuga ko ubuzima bwabo bwahindutse.

Ibikorwa by’ubucuruzi biri kujya bikora amasaha yose.

Kugeza ubu ntihari hamenyekana umubare w’abaturage bamaze kugaruka mu ngo zabo muri iyi ntara ya Cabo Delgado yari yarigaruriwe n’ibyihebe. Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Rwivanga Ronald, yavuze ko abaturage basaga ibihumbi 250 bari baravanywe mu byabo n’intambara zatewe n’ibyihebe muri Cabo Delgado, bamaze gusubira mu ngo zabo mu mezi make ashize. Ni mu kiganiro yahaye itangazamakuru ku wa gatandatu w’icyumweu gishize.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *