AMAKURU

Inteko Ishingamategeko Yo Mu Bufaransa Yanze Umushinga w’Itegeko Rikumira Abimukira

Inteko Ishingamategeko Yo Mu Bufaransa Yanze Umushinga w’Itegeko Rikumira Abimukira
  • PublishedDecember 13, 2023

Iki cyemezo Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa yacyamaganye tariki ya 11 Ukuboza 2023 mu matora yabaye, maze abagize inteko batora Oya ku mushinga w’itegeko rikumira abimukira baba binjiye muri iki gihugu mu buryo butubahirije amategeko, ukaba wari watanzwe na Gérald Darmanin, Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu.

Abagize inteko ngo ntibigeze bemera no kuganira kuri iri tegeko, ahubwo abenshi muri bo bahise batora Oya mu rwego rwo kwanga iri tegeko, kuko rikumira abimukira binjira muri iki gihugu.

Mu bagombaga gutora iri tegeko uko ari 270, bose hamwe abagera kuri 265 batoye Oya mu rwego rwo kwanga burundu umushinga w’iri tegeko ko ushyirwa mu bikorwa.

Minisitiri Darmanin, yavuze ko kwanga gutora iri tegeko ku bagize Inteko ari ikimenyetso cy’uko yatsinzwe mu nshingano ze ahitamo kwegura.

Kwegura kwa Minisitiri Darmanin, Perezida Macron yahise abyamaganira kure ahubwo amusaba gushaka uburyo bushya bwo gukemura ikibazo cy’abimukira, ndetse n’uburyo iri tegeko ryavugururwa.

Ubufaransa bufite abanyamahanga Miliyoni 5.1 bangana na 7.6% binjiye muri iki gihugu mu buryo bwubahirije amategeko, n’abandi bagera ku bihumbi 700 binjiye mu buryo butemewe n’amategeko.

Ikibazo cy’Abimukira gikunze kugarukwaho n’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi bibamagana, kuko usanga baba binjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bamara kugera muri ibyo bihugu bagashakirwa uko babaho.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *