AMAKURU UBUZIMA

Abarenga miloyoni 39 z’abatuye isi, barwaye SIDA

Abarenga miloyoni 39 z’abatuye isi, barwaye SIDA
  • PublishedDecember 9, 2023

Muri raporo yashyizwe hanze n’urubuga rutangaza iby’ibibazo byugarije Isi n’ibiza World Relief   muri Kanama 2023, igaragaza ko 2022 yasize miliyoni 39 zibana na virus itera SIDA.

Ni mu gihe abanduye bashya muri 2022 bageze kuri miliyoni 1.3 naho  ibihumbi 630 000 bapfuye  bazize virus itera SIDA.

Imibare ya World Relief igaragaza ko mu 2022 abantu miliyoni 29.8 bari bafite imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA.

Abafite imyaka 15 kuzamura babana na virus itera SIDA ni miliyoni 37.5, mu gihe

miliyoni 1.5 bari munsi y’imyaka 14, naho 53% babana nayo ari abagore n’abakobwa.

Mu mpera z’Ukuboza 2022, abantu miliyoni 29.8 babonye imiti igabanya  ubukana aho bavuye kuri miliyoni 7.7 mu 2010.

77%  by’abafite imyaka 15 nabo babonye imiti mu gihe 82% by’abagore na bo babonye uburyo bwo kubona imiti igabanya ubukana . Ariko abagera kuri miliyoni 9.2 babana na virusi itera SIDA bo ntibabonye imiti igabanya ubukana mu mwaka wa 2022. Ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bwagabanyutseho 59% kuva mu 1995.

Kuva mu mwaka wa 2010, ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bwagabanyutseho 38%, buva kuri miliyoni 2.1 bugera kuri miliyoni 1.3  mu 2022.

Kuva mu mwaka wa 2010, virusi itera SIDA mu bana yagabanyutseho 58%,

Impfu ziterwa na sida zagabanyukaho 69%.

Mu 2022 imfu z’abicwa na virus itera SIDA zaragabunyutse kuko hapfuye  abagera ku 630 000  bazize virus itera  sida n’ibyuririzi byayo  ku Isi  hose, ugereranyije na miliyoni 2.0 mu 2004, na miliyoni 1.3 mu 2010.

Ni mu gihe impfu ziterwa na SIDA zagabanyutseho 55% mu bagore n’abakobwa naho  mu bagabo n’abahungu kuva mu 2010 hagabanyutseho 47%.

Uko bihagaze mu Rwanda

Mu bushakashatsi bwa 2022 bwakozwe na Rwanda Population-based HIV Impact Assessment (RPHIA) ibinyujije mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) ku nkunga yatanzwe na Perezida w’Amerika muri gahunda yo kurwanya SIDA (PEPFAR), bwagaragaje ko ubwandu bwa virusi itera SIDA mu Rwanda bwari 3.0%. bivuze ko   abagera ku 210.200 babana na virusi itera SIDA mu Rwanda.

Abagore barusha abagabo kwandura kuko bari kuri 3,7% mu gihe abgabo bari kuri 2.2%).

Ikwirakwizwa rya virusi (VLS) mu bantu bose banduye virusi itera SIDA ni 76.0%, 79.1% mu bagore na 70.5% mu bagabo. Ubwandu bwa virusi itera SIDA bwageze kuri 6.5% mu bagabo bafite imyaka 55-59 na 7.4% mu bagore bafite imyaka 50-54.

Mu bakobwa bakiri bato bafite hagati y’imyaka 20-24, ubwandu bwa virusi itera sida bwikubye inshuro eshatu bugera kuri 1.8% ugereranyije n’abasore bari mu kigero kimwe aho uri kuri 0,6%,aho abenshi bandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu Rwanda abafite Virusi itera SIDA  ari  3% abagera kuri 92% byabo bakaba bafata imiti neza.

Mu mwaka wa 2003 habaruwe abantu ibihumbi 17,121 bishwe na SIDA, naho mu mwaka  wa 2021 habaruwe abantu 1 548 bapfuye bazize SIDA, imfu  zagiye zigabanyuka bitewe no gufata imiti

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *