Ingingo z’Ingenzi Ku Makuru Avugwa Ku Ntambara ya Israeli na Hamas
Inkambi y’impunzi ya Jabalia iri mu majyaruguru ya Gaza yabereyemo imirwano ikomeye, no kugeza ubu ibifaru bya Isiraheli biracyazengurutse ako gace.
Ubuyobozi bw’ibanze buyobowe na Hamas bwatangaje ko abantu bagera ku 100,000 bakiri mu nkambi nta bikorwa by’ubuvuzi bibageraho kandi bafite n’ibyago byo kwicwa n’inzara.
Nta mfashanyo yageze mu majyaruguru kuva amasezerano yo gutabara imbabare yarangiye mu ntangiriro z’Ukuboza.
Ku munsi w’ejo hashize, umuyobozi wa Loni, Antonio Guterres, yatangaje ko gahunda y’ubutabazi muri Gaza ishobora gusenyuka kandi umutekano rusange ushobora kuvaho burundu.
Hamas yibasiye Isiraheli mu Kwakira, ihitana abantu 1,200 itwara abantu 240 bunyago, gusa bamwe muri bo bararekuwe mu gihe cy’amahoro yari amaze igihe gito.
Abayobozi ba Hamas muri Gaza bavuga ko Isiraheli yahitanye abantu barenga 17,177 mu gikorwa cyo kwihorera, harimo n’abana bagera ku 7,000.
Source: BBC News