DRC: Agace Ka Mushaki i Masisi Kafashwe na M23
Umutwe wa M23 watangaje ko wigaruriye agace ka Mushaki muri teritwari ya Masisi nyuma y’imirwano ikomeye yahuje uwo mutwe n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’imitwe nka FDLR, ingabo z’u Burundi n’abacanshuro.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukuboza n’Umuvugizi w’uyu mutwe, Major Willy Ngoma abinyujije ku rubuga rwe rwa X. Yagaragaje ko muri iyo mirwano ikomeye uruhande rwa Leta rwahatsindiwe ndetse rukahatakariza benshi mu basirikare.
Yagize ati “Intare za Sarambwe zabohoje Mushaki, umwanzi yahunze yasize intwaro nyinshi n’amasasu. Batakaje bikomeye ubuzima.”
Mushaki ni agace gaherereye mu birometero 34 uvuye mu mujyi wa Goma.
Aka gace kaherukaga kwigarurirwa na M23 ku wa 22 Nzeri 2023 ndetse icyo gihe byari byatumye urujya n’uruza hagati ya Goma n’umurwa mukuru wa Masisi ruhagarara.
Ibi bibaye nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zitangaje ko zigomba guhita zisubiza uduce twose zari zarahaye ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, EACRF, zatangiye kuhava.
M23 yabitangaje nyuma y’uko tariki ya 2 Ukuboza 2023, ingabo za EACRF zatangiye kuzinga utwangushye ziva mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru zigasubira mu bihugu zaturutsemo.
RDC yari yahaye izi ngabo kutazarenza tariki ya 8 Ukuboza 2023 zikiri ku butaka bwayo.
Itangazo ryasohowe na EACRF rigaragaza ko muri Kivu y’Amajyaruguru nta mutekano uhari bitewe n’intambara yongeye kubura kuva mu Ukwakira 2023, bigatuma benshi bava mu byabo.