Musanze: Imirimo yo kubaka isoko ry’ibiribwa yahagaze ikiri mu itangira
Isoko ry’ibiribwa rya Musanze rizwi nko kuri Kariyeri ryari ryatangiye kubakwa mu buryo bugezweho, imirimo yo kuryubaka imaze amezi ane isubitswe bityo abacuruzi bari bazi ko bazarikoreramo nyuma y’umwaka n’igice batangiye kugira impungenge.
Imirimo yo kubaka iryo soko riherereye mu Mujyi wa Musanze rwagati yahagaritswe rigeze ku gipimo cya 20%, mu gihe biteganywa ko rugomba kuzaba ari inyubako y’igorofa mu rwego rwo kwagura aho cugururiza ibiribwa muri uyu mujyi.
Abarikoreragamo kuri ubu bari mu gihirahiro cyo kumenya niba koko igihe bijejwe ko rizaba ryarangiriye kizubahirizwa kuko nyuma y’amezi ane rihagaze nta n’ikimenyetso babona cy’uko imirimo ishobora gusubukurwa vuba.
Abo bacuruzi bifuza ko imirimo yo kubaka iri soko yasubukurwa bakava mu mfundanwa bashyizwemo by’agateganyo muri Gare ya Musanze.
Kabadanga Eline, umwe mu barikoreragamo, avuga ko iri soko ryagombaga kuzura mu gihe cy’amezi 18, rikaba ryarakorwagamo n’abahoze ari abazunguzayi n’abandi bashoramari bagera ku 1200, ariko kuri ubu bari mu gihirahiro cy’igihe rizubakirwa.
Yagize ati: “Kuri ubu twibaza igihe tuzasubirira mu isoko ry’ibiribwa twahoze dukoreramo. Twari twishimye ko tugiye gukorera ahantu hisanzuye none dore turimo nanone kubyiganira n’imodoka, amagare, amapikipiki ndetse n’abatwara abagenzi hano muri gare. Turifuza ko iri soko ryubakwa vuba tugakomeza gukorera ahantu hagaragara, ndetse ubuyobozi bukadusobanurira impamvu ritubakwa vuba”.
Maniriho Emmanuel avuga ko kuba iri soko rituzura vuba bituma badindira mu iterambere kandi n’umwenda babereyemo banki bituma utazishyurwa vuba.
Yagize ati: “Twari twiteze ko bazubaka iri soko vuba tugakomeza kwiteza imbere dukorera ahantu hagaragara, ndetse bikanadufasha kwishyura umwenda tubereyemo banki, cyane ko kuri ubu kubera kuvugurura iri soko twari twaganiriye na banki twafashemo imyenda kuba zidohoye ku bijyanye no kwishyura. Ariko rero uko bakomeza gutinda bizatuma na banki zisubiraho zikatwishyuza byihuse kandi nta buryo dufite bwo kwishyura, Leta nidufashe tubone aho dukorera twiteze imbere kandi dukiranuke n’amabanki.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, avuga ko impamvu imirimo yo kubaka iri soko yahagaze ari uko rwiyemezamirimo yasabye gusesa amasezerano, akishyurwa ayo yari amaze gukoresha kuri iyi nyubako.
Yagize ati: “Imirimo yo kubaka Isoko rya Kariyeri yari imaze kugera ku kigero cya 20% mu kubaka, ariko bigeze hagati rwiyemezamirimo twakoranaga asaba gusesa amasezerano Njyanama y’Akarere irabimwemerera. Ubu hari kubarwa amafaranga yari amaze gushyiramo kugira ngo ayishyurwe, hanyuma amasezerano ahite atangira na rwiyemezamirimo mushya, ndetse mu gihe kigufi imirimo iraba yongeye gutangira.”
Iri soko imirimo yo kuryubaka yatangiye ku wa 10 Mata 2023, bikaba byari biteganijwe ko rizuzura mu gihe cy’umwaka n’igice aho rizaba ari inyubako igeretse mu buryo bwo kwagura aho gukorera kandi ku butaka buke.