AMAKURU

Umutwe wa M23 Wigaruriye Agace ka Kisheshe muri Rutshuru.

Umutwe wa M23 Wigaruriye Agace ka Kisheshe muri Rutshuru.
  • PublishedNovember 15, 2023

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Inyeshyamba za M23 zongeye kwigarurira agace ka Kishishe kari mu teritware ya Rutshuru mu sheferi ya Bwito.

Ibi bibaye nyuma y’imirwano ikomeye yongeye kubura muri ako gace yahuje ingabo za leta, FARDC zifatanije n’imitwe y’insoresore z’abaturage biswe Wazalendu na M23 kuva mu masaha ya mu gitondo y’ejo kuwa Kane.

Abenshi mu bari batuye muri aka gace bahunze nk’uko byemezwa n’abaturage. Aka gace ni kamwe mu tugize gurupema ya Bambo muri sheferi ya Bwito. Ni agace kari mu birometero mirongo itanu na bine gusa uvuye Kiwanja no muri santere ya Rutshuru ku biro by’iyo teritware.

Umwe mu baturage yagize ati: “Byabaye mu masaha ya mu gitondo ku munsi w’ejo, hano muri Kishishe haba Wazalendu, bazindutse baduteramo ibisasu, turiruka turahunga kuko wazalendu ntibemerewe kurwanira hagati muri twe.”

Lokalite ya Kishishe yamenyekanye kuva tariki 30 Ukwakira 2022, ubwo hakorerwaga ubwicanyi bw’abasivile barenga 150. Kubera ubwicanyi bwahabereye umwaka ushize, aba baturage baravuga ko bahunze batinya ko ibyabaye byakongera bikabaho. Aba baturage bakaba basaba Leta ya Congo kugira icyo yakora ngo abaturage bayo batekane.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *