IMIKINO

Amakipe yo mu Rwanda Yatangiye Yitwara Neza Mu Irushanwa rya VolleyballZoneV

Amakipe yo mu Rwanda Yatangiye Yitwara Neza Mu Irushanwa rya VolleyballZoneV
  • PublishedNovember 15, 2023

Ku wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2023, mu nyubako y’imikino ya BK Arena, hatangiye irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wa Volleyball rihuza amakipe yo mu karere k’iburasirazuba, aho amwe mu makipe yo mu Rwanda yitwaye neza.

Amakipe ya KCCA, SPORT-S, Amicale Sporitf na Pipeline ari amwe mu yaturutse hanze y’u Rwanda akaba ateraniye i Kigali, aho yaje yiyongera ku yo mu Rwanda mu byiciro byombi, abago n’abagore.

Nk’uko ingengabihe y’irushanwa ibigena, ku munsi hakinwa imikino 4 aho umukino wa mbere utangira saa sita, undi saa Munani, saa kumi ndetse na saa kumi n’ebyiri.

REG VC ubwo yari ihanganye na Amicale yo mu Burundi

REG VC ubwo yari ihanganye na Amicale yo mu Burundi

Ikipe ya Police yo mu Rwanda y’abagore, ni yo yabimburiye andi makipe icakirana na KCCA yo muri Uganda, aho ikipe ya Police yaje kwegukana uyu mukino ku maseti 3-0 (26-24, 25-18, 25-15)

Ubwo Police yari ihanganye na KCCA

Ubwo Police yari ihanganye na KCCA

Uyu mukino wakurikiwe n’uwahuje amakipe yo mu Rwanda asanzwe ahangana, gusa muri iyi minsi bisa nk’aho nta hangana rikirimo. Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) yari yongeye gucakirana na APR VC, aho byaje kurangira RRA VC itsinze APR VC amaseti 3-0 (25-15, 25-20, 25-19).

Nyuma y’imikino y’abagore hakurikiyeho basaza babo, aho ku ikubitiro KEPLER VC, ikipe nshya muri Volleyball y’u Rwanda, yongeraga gucakirana na Police VC baherukaga guhurira mu irushanwa ryo gushimira abasora ryabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ndetse icyo gihe ikipe ya KEPLER ikaba yari yatsinze Police mu mikino yo mu matsinda.

Kuri uyu mugoroba si ko byongeye kugenda kuko abasore b’umutoza Musoni Fred, baje kwigaranzura ikipe ya KEPLER VC maze bayitsinda amaseti 3-1. (25-19, 20-25, 25-19, 25-21).

Kepler VC ntabwo yahiriwe n'intangiriro

Kepler VC ntabwo yahiriwe n’intangiriro

Umukinnyi Mahoro Yvan wari usanzwe akinira REG VC, akaba ubu yari yaramaze kwerekeza muri KEPLER, ntabwo kuri uyu mugoroba yigeze yemererwa gukandagira mu kibuga, kuko yari agifite ibibazo bijyanye n’amasezerano ye n’ikipe ya REG VC yahoze akinira, bivugwa ko uyu musore yaba yaragiye mu buryo budakurikije amategeko.

Umukino wasoje indi yose yabaye ku wa kabiri, ni uwahije ikipe ya REG VC yo mu Rwanda ndetse na Amicale Sportif y’i Bijumbura mu Burundi, uyu mukino ntabwo wagoye cyane abasore ba Mbonyuwontuma Jean Luc (Kizungu), kuko REG VC yawegukanye ku maseti 3-0 (25-17, 25-18, 25-16).

Imikino y’umunsi wa 2 irakomeza kuri uyu wa gatatu, nabwo hakaba hitezwe imwe mu mikino ikomeye aho saa sita mu bagore ikipe ya Police VC iza kwesurana na APR VC, naho ku saa munani ikipe ya Kenya Pipeline, igacakirana na KCCA yo muri Uganda.

Tubibutse ko iyi mikino yose muyikurikira kuri shene ya YouTube ya KIGALI TODAY uko yakabaye.

RRA yongeye gutsinda ikipe ya APR VC

RRA yongeye gutsinda ikipe ya APR VC
Police VC yatangiye neza irushanwa ry'akarere ka gatanu

Police VC yatangiye neza irushanwa ry’akarere ka gatanu
Ikipe ya APR VC y'abagore yongeye gutakaza imbere ya RRA

Ikipe ya APR VC y’abagore yongeye gutakaza imbere ya RRA
Abakobwa ba Police y'u Rwanda batangiye neza

Abakobwa ba Police y’u Rwanda batangiye neza
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *