POLITIKI

Biravugwa Ko Perezida wa Amerika, Joe Biden, Atakibashije Inshingano ze nk’Umuyobozi

Biravugwa Ko Perezida wa Amerika, Joe Biden, Atakibashije Inshingano ze nk’Umuyobozi
  • PublishedNovember 10, 2023

Hari amakuru amaze iminsi acicikana mu itangazamakuru ryo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, ko mu Ishyaka ry’aba-démocrates haba hari ibiganiro ku buryo Perezida Joe Biden ashobora kutitabira amatora ataha ateganyijwe mu 2024.

 

Impamvu zitangwa ni nyinshi zirimo uburwayi, intege nke ziterwa n’izabukuru dore ko hari aho yakunze kugaragara yitura hasi kenshi ndetse no kuba ku butegetsi bwe ijambo rya Amerika mu ruhando mpuzamahanga ryarasubiye inyuma.

Ikusanyabitekerezo riherutse gukorwa na CNN, ryagaragaje ko Abanyamerika 58% bemera ko ingamba za Biden mu by’ubukungu zatumye Amerika irushaho kujya mu kangaratete.

Abagera kuri 70% bavuga ko ibintu byifashe nabi mu gihugu, mu gihe abandi bagera kuri 51% nabo bashimangira ko nta kintu leta iri gukora mu gukemura ibibazo bihari.

Abasaga 68% bo bavuze ko Biden nta bushobozi afite bwo kumenya icyo Abanyamerika b’urubyiruko bifuza.

Michelle Obama, umugore wa Barack Obama wayoboye Amerika ari mu bavugwa kuba basimbura Biden nubwo nta cyemezo ndakuka kirajya ahagaragara.

Kurikirana ikiganiro Indiba y’Ibivugwa usobanukirwe byimbitse ibijyanye n’aya matora yo muri Amerika, gusimbuzwa kwa Biden n’ingaruka bishobora kugira kuri Amerika na Politiki Mpuzamahanga.

 

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *