AMAKURU

Muri Gaza nta hantu na hamwe hatekanye.

Muri Gaza nta hantu na hamwe hatekanye.
  • PublishedNovember 4, 2023

Thomas White, umuyobozi w’ishami rya ONU rushinzwe impunzi z’Abanyepalestina avuga ko ONU nta bushobozi ifite bwo kugira icyo yakora ngo ikingire Abanyepalestina bashaka aho bahungira intambara.

Avuga ko ONU itagishoboye gukingira abantu bahunze ingo zabo muri Gaza.
Yagize ati: ”Reka tuvugishe ukuri, nta hantu na hamwe hatekanye muri Gaza muri iki gihe.”

Yavuze ko abantu ibihumbi n’ibihumbi barimo bashaka aho bakwikinga mu nyubako za ONU ariko badashobora kwizezwa umutekano mu gihe ibibanza birenga 50 bya ONU nabyo byakozweko n’iyo ntambara iri hagati ya Isiraheli na Hamasi muri Gaza.

White yavuze ko UNRWA (ishami rya ONU rishinzwe impuzi za Palestina) itagishiboye kwizeza umutekano munsi y’ibendera rya ONU ku bantu 600.000 bahungiye mu bibanza byayo.

Iyi ntambara ikomeje kwangiza byinshi no gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga

Mu butumwa yanyujije mu mashusho, yavuze ko abantu 38 bishwe mu bibanza bya ONU ariko ntiyavuze uruhande rwabikoze.

Hagati aho umuyobozi mukuru w’ishami rya ONU rishinzwe ubuzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko yashegeshwe bikomeye no kuba hari ikintu cyaturikiye hanze ya Al-Shifa, ibitaro bya mbere binini mu Ntara ya Gaza.
Yagize ati: “Abarwayi, abakozi bo kwa muganga, inyubako n’imodoka zitwara abarwayi (ambulances) byose byagizweho ingaruka n’iyi ntambara kandi byari mu bikeneye uburinzi buhagije kandi bwihariye.”

Ministeri ishinzwe ubuzima muri Gaza yavuze ko hapfuye abantu 13, ibi byose ikabishinja Isiraheli ku bitero byo mu kirere yagabye muri Gaza.

Umwe mu bategetsi Hamas avuga ko ingabo za Israel zarashe ku modoka zitwara abarwayi (ambulances) zari zitwaye abakomeretse bavanywe mu bitaro bya Al Shifa bajyanwa Rafa mu majyepfo y’intara ya Gaza.

Igisirikare cya Israel, IDF, cyemeye ko cyateye ambulances, kivuga ko yari iri  gukoreshwa n’intasi za Hamas. Ariko nticyavuze aho icyo gitero cyabereye.

Isiraheli iravuga ko mu gihe itarahabwa imbohe zayo, nta gahenge izatanga

Mark Regev, umujyanama muri Leta ya Israel yabwiye radiyo Channel 4 yo mu Bwongereza ko Israel yibaza ko Hamas yaba yubatse ibirindiro igenzuriramo intambara munsi y’ibitaro bya Al-Shifa.

Regev yakomeje avuga ko iyo umurwanyi ashyize ikintu nk’icyo munsi y’inyubako y’imirimo isanzwe, icyo gikorwa yubatseho nacyo gishobora kuba ku murongo w’ibyangizwa cyangwa kikagabwaho ibitero.

Netanyahu ntakozwa iby’agahenge mu ntambara Israheli iri kurwana.

Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Bwana Benyamini Netanyahu yasabye abasaba ko habaho ihagarikwa ry’intambara Israel iri kurwana na Hamas ko babireka kuko bidashoboka.
Mu gihe iyi ntambara iri kugera mu cyumweru cya gatanu itangiye, Minisitiri Netanyahu yabonanye n’ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Bwana Antony Blinken i Tel Aviv.
Mu byo baganiriye, harimo icyifuzo cya Amerika ko Israel yakemera ko haba agahenge mu bitero iri kugaba kuri Gaza kugira ngo imfashanyo ziri gutangwa zishobore kwinjizwa muri Gaza. Ariko Netanyahu yavuze ko mu gihe cyose abagizwe imbohe baba batararekurwa, ubwumvikane nk’ubwo budashobora kubaho.

Abakurwa mu byabo n’intambara bo bariyongera umunsi ku wundi

Mu gitero cyayo muri Israel cyo ku wa 7 Ukwakira, Hamas yatwaye imbohe zirenga 200.
Hagati aho, umuyobozi ushinzwe umutekano mu biro by’umukuru w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika utashatse ko imyirondoro ye ishyirwa ahagaragara, yavuze ko kugira ngo intambara hagati ya Isiraheli na Hamas yo muri Gaza ihagarare, ari uko Isiraheli yakumva itekanye kandi ko ibitero umutwe wa Hamas wagabye ku itariki 07 Ukwakira 2023 bitazongera ukundi.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *