Mu rwanda: umwanzuro wa fatiwe umuntu uzafatwa yibisha ubuhanuzi na bibiriya
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi yaburiye abihisha mu mutaka w’ubuhanuzi bagashaka gucucura Abanyarwanda utwabo, ko batazigera na rimwe bihanganirwa, ahubwo amategeko azajya akurikizwa uko bikwiriye.
Ni ingingo yagarutsweho kuri uyu wa 26 Ukwakira 2026, ubwo hatangizwaga inama ya gatandatu y’abayobozi b’Itorero ry’Aba-méthodiste mu Isi, iri kubera mu Rwanda, igaruka ku bufatanye bw’iryo torero n’andi mu kongera abakizwa.
Dr Kaitesi yagarutse kuri ibi, ubwo yari abajijwe ku bitwaza ubuhanuzi bakambura rubanda bitwaje kubasengera, ku buryo hari na bamwe batabwa muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Urugero rwa hafi ni uwitwa Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe watawe muri yombi ku wa 1 Ukwakira 2023, ahita ajyanwa gufungirwa ku Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura.
Yongwe yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
RIB yagiye ihabwa amakuru ko Harelimana atekera abantu imitwe, ababwira ko abasengera ibyifuzo byabo bigasubizwa ariko ibyo bikaba babanje gutanga amaturo y’ishimwe.
Ibyo ngo yabivugiye mu nsengero zitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga zirimo n’imiyoboro ya YouTube, bikagaragaza ko amayeri y’ubwambuzi ye yari ukwizeza abantu icyiza cyangwa kubatinyisha ikibi, bigatuma bamuha amafaranga yabo.
Dr Kaitesi yavuze ko umuntu uvuga ubutumwa akarengera, agakora ibyo amategeko ahana azakurikiranwa kuko “nta cyuho kiba mu mategeko.”
Ati “Wabikorera kuri YouTube, wabikorera imbere y’abantu, iyo ukoze ibyo amategeko yacu akubuza, inzego zibishinzwe ziragukurikirana kandi twahisemo kuba igihugu kigendera ku mategeko.”
Yavuze ko kwemera ubuhanuzi ari ikintu kigoye cyane, kuko akenshi bishingira ku myemereye ya muntu ku giti cye, akagaragaza ko iyo idini cyangwa itorero rigiye gutangiza ibikorwa mu Rwanda barisaba imirongo migari y’ibyo ryemera.
Ati “Ikintu gitangaje ni uko muri ibyo byose twakira nta hantu na hamwe handitse ngo twemera ubuhanuzi nk’ubuhanuzi nyirizina. Abenshi bavuga ko bemera Imana imwe ubutatu butagatifu n’ibindi.”
Dr Kaitesi yavuze ko abantu banditswe ari bo bakora mu buryo bwemewe n’amategeko badateje ikibazo cyane kuko n’iyo barengereye inzira yo kubakurikirana iba yoroshye avuga ko ikibazo kiri ku biha imyanya y’amatorero batagira.
Ati “Abateje ikibazo ndetse tugomba gufatanya kugira ngo turebe uko tugikemura ni bariya bakorera kuri internet bakitwa abasenyeri batagira abakirisitu babakurikira uretse ababakurikirira ku ikoranabuhanga.”
Yashimangiye ko amadini n’amatorero yanditswe byemewe n’amategeko, iyo bagiye gusimburanya imyanya RGB irabimenye, mu gihe “aba mwita ko ari abasenyeri tutazi n’aho babiherewe ntabyo bakora.”
Yavuze ko ibi bibazo biterwa n’abantu badashaka gukora ngo bihaze, bakabwira abakoze ngo babazanire ibyabo, agasaba abo abantu kureka gushaka Imana nk’aho ari ikintu utakwibonera no kureka kuba abanyantege nke ibiha urwaho ababashuka.
Ati “Ariko ababikora bamenye ko Umunyarwanda arinzwe kuko gushaka kumwiba, kumutesha agaciro no kumubuza iterambere atari iyobokamana. Abanyarwanda bakwiriye gushishoza, Ubundi umuntu ukubwira ngo umuhe 5000 Frw aguhe inzu, ayo mafaranga urumva yagura inzu koko?”
Yerekanye ko bidasaba ko Imana irihwa kugira ngo igire ibyo ikorera abantu, akangurira n’abanyamadini gukurikirana abayoboke babo n’uko bakora, “hanyuma ababikora badakurikije ububasha amategeko azakurikizwa.”