Amerika Yihanangirije Irani Kudahirahira iyishotora.
Kuri uyu wa kabiri, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabwiye akanama gashinzwe amahoro ku Isi ONU ko itifuza intambara yayishyamiranya na Irani. Nyamara Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’amahanga muri Keta Zunze ubumwe za Amerika, Bwana Antony Blinken, yatangaje ko igihugu cye kizafata ingamba mu buryo bwihuta cyane kandi zikomeye mu gihe Irani cyangwa abo bakorana baramuka bagabye ibitero ku bikorwa cyangwa inyubako zabo aho byaba biri hose.
Amakuru dukesha Reuters avuga ko ibi Bwana Blinken yabitangarije akanama gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi muri ONU. Ni mu gihe amahanga yose atewe impungenge n’intambara ihanganishije Israheli n’umutwe wa Hamas ukorera mu ntara ya Gaza, ushyigikiwe cyane na Irani, ishobora gutandukira ikibasira ibindi bice birimo inyungu za Amerika biri mu Burasirazuba bwo hagati bw’Isi. Hari ubwoba ko abarwanyi b’umutwe wa Hezbzollah bafite ibirwanisho bikomeye kandi bashyigikiwe cyane na Hamas na Irani bashobora kwinjira muri iyo ntambara.
Antony Blinken agira ati: “Nta ntambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika yifuza n’igihugu cya Irani. Ntidushaka ko imirwano hagati ya Isiraheli na Hamas ikwira hose. Nyamara Irani n’imitwe y’iterabwoba bikorana nibaramuka bakoze ibitero ku basirikare b’Amerika aho bari hose, tuzarinda abanyagihugu bacu n’umutekano wacu tudatinze kandi dukoresheje imbaraga zikomeye cyane.”
Antony Blinken yatangaje ko basabye ibihugu byose bihuriye muri ONU gushyikiriza ubutumwa bukomeye kandi bwihanangiriza ko igihugu icyo ari cyo cyose cyangwa umutwe uwo ari wo wose w’iterabwoba waba urimo gutekereza gutangiza ibindi bitero Israeli cyangwa ibindi bihugu bicuditse na yo, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ko batagomba no kubirota.