AMAKURU IMYIDAGADURO

X-Dealer ushinjwa kwiba telefone ya The Ben yakatiwe gufungwa iminsi 30

X-Dealer ushinjwa kwiba telefone ya The Ben yakatiwe gufungwa iminsi 30
  • PublishedOctober 23, 2023

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, rwemeje ko Ndagijimana Eric uzwi nka X-Dealer ukekwaho kwiba telefone ya The Ben afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ni umwanzuro wasomwe kuri uyu wa 23 Ukwakira 2023, icyakora ntabwo higeze hasomwa ibijyanye n’uko iburanisha ryagenze, umucamanza yavuze ko biri bushyirwe mu ikoranabuhanga ry’inkiko ababuranyi bakabisangamo.

Tariki 20 Ukwakira 2023, Ndagijimana yari yaburanye ahakana icyaha anavugaga ko nta gihanga yafatanywe.

Ku rundi ruhande, hari abamushinjaga barimo uwo yashyiriye iyi telefone ngo amukuriremo ’code’ ndetse n’undi wamushinjaga ko bateguranye umugambi wo kuyiba.

Telefone ya The Ben yibwe ku wa 30 Nzeri 2023 i Burundi aho yari afite ibitaramo.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *