AMAKURU IMYIDAGADURO

Icyongereza ni isomo rikomeye! Udushya twaranze itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards

Icyongereza ni isomo rikomeye! Udushya twaranze itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards
  • PublishedOctober 23, 2023

Kuri uyu wa Gatandatu tatiki ya 21 Ukwakira 2023, ni umunsi utazigera na rimwe usibangana mu mateka ya muzika nyarwanda bitewe n’ibirori bidasanzwe bikomeye ku isi byahabereye bya Trace Awards, bikaba byabereye muri ‘Bk Arena’. Ibi bikaba ari ibirori byari bitegerejwe n’imbaga cyane ko byamaze n’igihe kirekire bivugwaho.

Abantu basaga Miliyoni 500 ku isi bari berekeje amaso  mu Rwanda rw’imisozi igihumbi, babikesheje Imbuga nkoranyambaga zitandukanye ndetse n’amashene ya Trace Africa, bashaka kwihera ijisho uburyo abo abahanzi bakunda bahacana umucyo muri ibi bihembo. Ni ibihembo byateguwe na Televiziyo mpuzamahanga ‘Trace’ mu kwizihiza imyaka 20 bamaze bashyigikira imyidagaduro ku isi muri rusange.

Ugerageje kunyuza amaso  ku bitangazamakuru bikomeye muri Afurika ndetse n’abanyamakuru bakomeye bigenga bazwi ku mbuga nkoranyambaga, ubona bose bari kuvuga no kwandika ku Rwanda na Trace Awards muri rusange. Bivuze ngo iyi Trace Awards isize iki cyumweru nta kindi kivugwa muri Afurika uretse u Rwanda.

Ni ibirori byari byitabiriwe n’abahanzi mpuzamahanga bakomeye muri Afurika ndetse no ku isi yose muri rusange, abantu bafite amazina akomeye mu bintu bitandukanye, abayobozi bakomeye bavuga rikijyana n’abandi bari baturutse mu bindi bihugu baje gushyigikira abahanzi babo bakunda.

Mu birori nk’ibi ntabwo hajya haburamo udushya  tuba twasigaye mu mitwe y’abatari bake ndetse tukanahinduka inkuru. Iyo utwo dushya tuba tudasekeje, ni ibidasanzwe biba byabaye ku muntu runaka bigatuma abantu bakomeza kumuvugaho ny’uma y’ibirori.

Abantu bari buzuye muri Bk Arena

1. Diamond Platnumz yazanye abana be 3 na nyina  muri Bk Arena
Uyu muhanzi Diamond utajya ubundi wiburira mu dukoryo, yagaragaye muri Bk Arena ari kumwe n’umuryango we w’abana 2 yabyaranye na Zari ndetse n’undi umwe yabyaranye na Tanasha Donna ndetse bari kumwe na Mama we (Mama wa Diamond).

Mu busanzwe ntabwo bikunze kugaragara ku byamamare bijyana n’imiryango yabo mu bitaramo cyane noneho iyo icyo cyamamare nacyo kiri butarame.

Diamond yinjiranye muri Bk Arena n’umuryango we

2. Chris Eazy mu gutarama ntiyitaye ku bafana
Umuhanzi Nsengiyumva Christian wamamaye cyane muri muzika nka Chris Eazy ndetse umaze no kwigarurira igikundiro cya benshi mu Rwanda binyuze mu ndirimbo ze zifata imitima, ubwo yaririmbaga ntiyarebye na gato mu bafana.

Uyu muhanzi umunota umwe gusa yari ahawe ngo asusurutse abari bitabiriye ibi birori, yabaririmbiye indirimbo ‘Inana’ gusa ariko yakoraga ikintu kimeze nk’ifoto (yishakiraga ifoto). Ni ukuvuga ngo yarebaga muri ba gafotozi gusa abafana abatera umugongo kugeza indirimbo yose irangiye dore ko yose banayimurushaga. Nk’umuhanzi wari uhawe ariya mahirwe yo kujya ku rubyiniriro, yagombaga kuhakura ifoto y’urwibutso ku kibi n’ikiza.

Chris Eazy yaririmbiye abafotozi

3. Injyana ya Bongo Fleva ya Diamond  yagaraguye iya Afrobeats ya Davido
Muri ibi bihembo, byagaragaye ko Diamond Platnumz yahaye ikuzo injyana ye ya Afrobeats kugeza n’aho irushije gukundwa Afrobeats ya ba Davido kandi nyamara bitari byitezwe.

Diamond Platnumz ku rubyiniriro yakoresheje imbaraga zidasanzwe yishimirwa n’abanya Kigali cyane ko hari hanashize igihe gito abataramiye mu iserukiramuco rya ‘Giants of Africa’.

Mu busanzwe ubundi abantu bari biteze ko injyana ya Afrobeats iza kuba iri imbere cyane ko inahagarariwe n’ibyamamare bikomeye cyane birimo Davido, Rema, Yemi Alade n’abandi, ariko ugereranije kureba uburyo bakiriwe ku rubyiniriro, Diamond yabakubise inshuro Baba abafaba.

Diamond Platnumz yakosoye

4. The Ben yatunguranye ku rubyiniriro na Diamond baririmba ‘Why’ bakoranye, bamweretse urukundo ahita ava ku rubyiniriro yiruka.

Diamond nk’umwe mu bahanzi bari bari ku rutonde rw’abagomba gususurutsa abitabiriye ibi bihembo, yaririmbye indirimbo ze ‘Shu’ ndetse na ‘Yatapita’, hanyuma bashyizemo ‘Why’, The Ben ahita aza ku rubyiniriro bafatanya kuyiririmba.

Iyi ni indirimbo yakunzwe bidasanzwe ndetse Ben avuga ko yanamushyize ku rundi rwego. Nk’umuhanzi wari muri Bk Arena ntabwo byari kubura ko agenda ngo bafatanye kuririmba iyo ndirimbo bakoranye.

Aba bahanzi nibo bahanzi beretswe urukundo kurusha abandi bose baririmbye kuko birumvikana bari i Kigali iwabo w’iyi ndirimbo. Diamond yahise  agira ati ”Ndababwiza ukuri ko nta y’indi ndirimbo nshobora kongera gukurikizaho reka nigendere”.Ahita yiruka ava ku rubyiniriro.

The Ben yatunguranye ku rubyiniriro na Diamond

5. Ubwo Davido yari aje gufata igihembo, yahise abanza kujya kunyura aho Rema yicaye aramusuhuza.

Mu busanzwe ubundi abahanzi bafite amazina akomeye byongeye noneho banahanganiye mu bihembo, hari ukuntu bapingana cyangwa ntibagaragarizanye ko hari ukeneye undi. Gusa ariko kuri Davido biratandukanye cyane kuko yerekanye ko ari umuhanzi mukuru kandi utagendera mu bintu by’ubwana ngo turahanganye.

Davido ubwo yari amanutse aho yari yicaye, yakubise amaso hirya gato abonayo umuhanzi Rema nawe uhagaze neza mu muziki, maze ahita ajya ku musuhuza atitaye ko bari bamuhamagaye ngo ajye gufata igihembo.
Ntibyarangiriye aho kandi kuko Davido yongeye kugaragara arikumwe na Diamond Platnumz bishimye cyane baganira baseka cyane ubona ko bahuje urugwiro cyane.

Davido yari afite urugwiro rwinshi

6. Bruce Melodie yaririmbye indirimbo atarashyira hanze y’ise ‘When She’s Around’, yakoranye na Shaggy.

Melodie abantu bakomeje kwibaza impamvu yaririmbye iyi ndirimbo kandi nyamara atari yakayishyira hanze bikaba byanatumye ku rubyiniriro atakirwa nk’uko ubundi bari kumwakira iyo aza kuririmba zimwe mu ndirimbo yashyize hanze mu minsi yashize zirimo nka Azana, Ikinya n’izindi nk’uko yabigenzaga mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival.

Ku rubyiniriro, uyu muhanzi rwose wabonaga ko abafana bari kumureba gusa batari kunyeganyega kubera ko yaririmbaga indirimbo batazi.

Melodie aririmba ‘When she’s Around’ atafatanyije na Shaggy

7. Davido yari yambaye ibya make.

Umuhanzi Davido yaje ku rubyiniriro rwose wagira ngo yibereye iwabo mu rugo.
Uteye imboni inkweto uyu muhanzi yari yambaye, rwose zigura make cyane iyo ugiye mu Mujyi banazigihera ku bihumbi bitarenze na mirongo itatu (30,000 Frw).

Gusa ariko kuko ari umuhanzi w’icyamamare ntitwabitindaho ko adashobora no kuba yarabiguze arenze ibihumbi magana atanu ‘500,000Frw). Si inkweto gusa kuko n’imyenda yari yashyizemo wabonaga ko ari yayindi inaha mu Rwanda itarenza ibihumbi 50 rwose.

8. Kigali Boss Babies basize inkuru i Kigali

Abakobwa bagize itsinda rya Kigali Boss Babies uko bari babiri; Queen Douce ndetse na Alliah Cool, ubwo bari bahamagawe ngo batange igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umugabo cyatwawe na Davido, basa nk’aho babanje gucangwa n’imbaga y’abantu bari bahagaze imbere.

Ubwo bari bamaze gucishaho abahanzi bari bahataniye ibi bihembo,  uwitwa Alliah Cool ntiyamenye ibyabaye ahubwo we yabanje kwivuga ibigwi ati: “Kigali, turi Kigali Boss Babies, Abafana bacu murihe?” Naho ntiyamenya ko abahatanye barangije kwerekanwa kare.

Nyuma yo kwivuga byinshi niko guhita agira ati” Mureke noneho turebe abahatanye”, abantu bamuhaye urwamenyo bamubwira ko bavuyeho kare, niko guhita batangaza uwatsinze ariko nyine ubona ko umutima utari hamwe.

Uwitwa Ednut Tunde, umuhanzi akaba n’umwe mu bakomeye muri Nigeria uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse akaba n’inshuti y’akadasohoka ya Davido, yashyizeho amashusho y’aba bakobwa batangaza ko uwatsinze ari Davido arangije ati”Wirengagize amakosa yakozwe, ahubwo wite ku bigwi Davido ari gukora”.

Kgali Boss Babies basize inkuru i Kigali

9. Bruce Melodie akimara gutangazwa ko ariwe muhanzi utwaye igihembo cy’umuhanzi mwiza wo mu Rwanda, ubwo yahagurukaga ajya kuyifata bahise bashyiramo indirimbo yise “Azana” bashyiramo umurongo utangira uvuga ngo ” Na babandi bikuza ndabamanura Sana”, abenshi hano bahise batangira kubihuza n’uko hari abo yaba yashakaga kwereka ko abarenze nubwo bikuza bakigira abantu barenze, ariko agakomeza abasubiza hasi kubera ibikorwa bye birimo no gutwara ibihembo mpuzamahanga.

Melodie yaje gufata igihembo mu ndirimbo ye y’ise ‘Azana’

10. Element yaje ku rubyiniriro ntiyagira icyo akora
Mugisha Robinson, uzwi nka Element mu gutunganya indirimbo z’abahanzi nyarwanda ndetse nabo hanze, ubwo bahamagaraga Bruce Melodie ngo aze gufata igihembo, haje azanye na Element babana muri sosiyete ifasha abahanzi ya 1:55AM, mu kuhagera, abafana bifuje ko babaririmbira gato ku ndirimbo bafitanye yitwa  ‘Fou De Toi’. Gusa ariko Bruce Melodie niwe waririmbyeho gato cyane, Element agiye kungamo biranga bahita basubira mu byicaro.

Element wavuye ku rubyiniriro nta kintu akoze uretse guseka gusa

11. The Ben ntabwo yigeze ataga igihembo na kimwe

Mu gihe mu minsi yashize hakwirakwiriye amakuru avuga ko uyu muhanzi hari ibiganiro yagiranye n’ubuyobozi bwa Trace Group ndetse bikagera no ku rwego rwo kumushyira mu bazatanga ibihembo bya Trace Awards, byaje gutungurana ubwo uyu muhanzi nta gihembo na kimwe atanze kugeza ibirori birangiye, ahubwo akaba yaje gufasha Diamond Platnumz kuririmba gusa.

Ben nta gihembo yigeze atanga ntanicyo yahawe

The Ben wari witezweho gutanga igihembo byarangiye aririmbanye na Diamond gusa

12. Rema ntibashakaga ko agenda

Ikigaragara cyo umusore Rema amaze gufata imitima y’abakobwa b’i Kigali. Buri uko yazaga gutwara igihembo cye, dore ko yabatwaye bibiri byose, ntabwo abakobwa bashakaga ko ava ku rubyiniriro ahubwo bahitaga basakuza ngo abaririmbire.

Rema witurije w’amagambo make, gusa uvuga cyane mu bikorwa, yaririmbye rimwe gato indirimbo ‘Calm Down’ yamugize ikirangirire, ubwo yari aje gufata igihembo, agitangira kuyiririmba gato abantu bahise bamurusha kuyiririmba abonye bitagikunze ahita atanga indangururamajwi (Micro) aragenda ariko abantu basakuje ngo agaruke biba iby’ubusa.

Rema ntibashakaga ko agenda

13. Zuchu yitwaje Ibendera ry’igihugu cya Tanzania.

Umuhanzi Zuchu nawe wari mu bahanzi bahataniye ibihembo ariko bikarangira atashye amara masa, yaje ku rubyiniriro ibirori bisa nkaho birangiye gusa  aza azanye n’ababyinnyi be bose buri wese yitwaje Ibenderarya Tanzania, igihugu bakomokamo.
Ibirori byarangiye ahagana Saa Sita n’igice z’ijoro.

Ubu ibitangazamakuru byose ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zose byo muri Afurika nicyo kiri kuvugwaho cyane.
Ni ibirori byari biteguranye ubuhanga bukomeye, yaba amajwi, urumuri n’ibindi.
Nta mwanya bari bafite wo gutakaza kuko umuhanzi yavaga mu rubyiniriro hagahita haza n’undi ntagutinda.

Inzu y’imikino ya Bk Arena  yari yakubise yuzuye abaje kureba icyamamare byari byitabiriye ibi bihembo

14. Ikimansuro muri BK Arena!

Umukobwa witwa Maureen wo muri Martinique ni umwe mu batunguranye ku rubyiniro muri BK Arena. Mu mibyinire ye idasanzwe ikunze kugaragara mu bimansuro.

Maureen nawe yavuye ku rubyiniro benshi ushaka bakinyotewe no kumureba kubera imibyinire ye.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *