AMAKURU

Ibura rya Lisansi Ryahagaritse Ibikorwa Byinshi muri Gaza

Ibura rya Lisansi Ryahagaritse Ibikorwa Byinshi muri Gaza
  • PublishedOctober 18, 2023

Umuvugizi w’ingabo z’igihugu cya Gaza, Mahmoud Saber Basal, yavuze ko ibyabaye “birenze ukwemera” mu bitaro by’Ababatisita ba Al-Ahli nyuma y’iturika ryo ku wa kabiri.

Basal yagize ati: “Ahantu hose hari huzuye imirambo… kugeza ku bwinjiriro bw’ibitaro, Ibice byumubiri, imibiri yatwitswe, imibiri idafite imitwe, amaboko, amaguru… Ubu bwari ubwicanyi butigeze bubaho. ”
Yongeyeho ko umuryango ushinzwe ubutabazi bwihuse “watwaraga byibura batatu cyangwa bane icyarimwe muri ambilansi”.

Basal yagize ati: “Ibura rya peteroli ryakomye mu nkokora cyane uyu muryango riwubuza gukora nyuma y’iturika ry’icyo gisasu, byatumye habaho izindi mfu z’abantu”.

Basal yagize ati: “Ubwunganizi bw’abaturage bumerewe nabi kandi burimo guhangana n’ibiza, kubera ko lisansi isa niyashize.” Ati: “Imodoka zacu n’imashini zacu bikoresha lisansi bityo tutayifite, dushobora kugira izindi mfu z’abantu, kubera ko tutazashobora kwimura abakomeretse n’abapfuye mu bitaro.”

 

Source: CNN News

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *