AMAKURU

Intambara Hagati ya Israeli na Hamas: Amakuru Mashya

Intambara Hagati ya Israeli na Hamas: Amakuru Mashya
  • PublishedOctober 18, 2023

Uyu munsi, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangiye urugendo rudasanzwe muri Isiraheli mu gihe ako karere kugarijwe nibitero bya hato nahato bya Hamas.

Uruzinduko rwe ruje mu gihe imyigaragambyo yadutse mu burasirazuba bwo hagati nyuma yuko igisasu gihitanye abantu babarirwa mu magana mu bitaro bya Gaza. Abayobozi ba Palesitine bashinje Isiraheli, ivuga ko igisasu cyatewe n’agatsiko ka Islamic Jihad.

Ibintu bimeze nabi ku bantu miliyoni 2.2 bari muri Gaza. Abashoboye kuhava baraburira abakiri muri Gaza babamenyesha ko ahandi hatari muri Gaza hafite umutekano ugereranyije naho bari hahora ibitero by’Indege bya Isiraheli ndetse n’ubutabazi bugerwa ku mashyi.

Isiraheli yiyemeje guhashya Hamas, umutwe w’abayisilamu ugenzura Gaza, mu rwego rwo kwihorera kubw’bitero by’iterabwoba byahitanye abantu 1,400. Abashinzwe ubuzima muri Palesitine bavuga ko byibuze abantu 3,000 bamaze kwicirwa muri Gaza.

 

Source: CNN News

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *