AMAKURU

Ishyaka ishema abayobozi baryo bakomeje kuryana amatora ataragera(harya ubwo bazabishobora ra)!!?

  • PublishedOctober 18, 2023

Padiri Nahimana Thomas n’abari abayoboke bo mwishyaka rye ryitwa ishema party bakomeje gutana mu mitwe, barebana ay’ingwe ndetse buri wese akurura yishyira.

Hashize iminsi mike, bamwe mu bayoboke b’ishyaka ryitwa Ishema, birukanye Nahimana nubwo we avuga ko atari ukuri kuko iryo shyaka ari irye, ariwe warishinze.

Imvano ya byose ngo ni uko Nahimana yambuwe uburenganzira bwo kuzahagararira iri shyaka mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu Rwanda, ahubwo uwo mwanya ngo ugahabwa umugore witwa Nadine Claire Kasinge wari inshuti ye y’akadasohoka.

Ni akavuyo kiyongereye ku kandi kamaze iminsi mu mikorere y’aba bavuga ko batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bakorera mu mahanga. Nahimana ubwe aherutse kuvuga ko amashyaka akorera hanze y’u Rwanda bigoye ngo atange umusaruro, ko ariyo mpamvu we yahisemo gushinga “Guverinoma” ikorera mu buhungiro.

Iyo guverinoma ngo ni yo yateje imbere, agamije guhurizamo abantu benshi, ko abavuga ko bamusezereye mu ishyaka bibeshya, ati “Muzabibabaze bazabibasobanurira”.

Izi ntugunda zaturutse ku bwumvikane buke bwabaye ubwo abagize iri shyaka, bateranaga muri Nyakanga uyu mwaka, mu biganiro bigamije gushaka umukandida ngo ugomba kuzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu Rwanda umwaka utaha wa 2024.

Bivugwa ko Nadine Claire Kasinge wari mu buyobozi bw’iri shyaka yari ahanganiye uwo mwanya na Nahimana, ndetse ko uyu mugore yaje gutangazwa ku wa 4 Nyakanga ko ariwe watorewe kuzarihagararira.

Nahimana ntibyigeze bimugwa ku nzoka, ngo yasazwe n’uburakari, arivumbura ndetse atangira kubwira nabi abo bari basanzwe bafatanya mu bikorwa byabo byo guharabika u Rwanda.

Mu 2005 Nahimana yavuye mu Rwanda avuga ko umutekano we utameze neza, yakirwa mu Bufaransa muri Diyoseze ya Le Havre, aho yatangiriye politiki. Nta byaha yakoze ku buryo umuntu yavuga ko yashakishwaga mu gihugu.

Uko iminsi yashiraga yarushagaho kugaragaza amatwara mashya, kugeza ubwo afatanyije na mugenzi we Fortunatus Rudakemwa, bashinze urubuga rwa internet rwitwaga ‘Le Prophète, ruba umuyoboro w’icengezamatwara ry’urwango, ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuwa 28 Mutarama 2013 yashinze ishyaka ‘Ishema ry’u Rwanda’.

Nyuma yo kwimwa icyizere n’abari abayoboke mu ishyaka rye, yavuze ko ntacyo bivuze ngo kuko afite ikindi kirenze ishyaka.

Ati “Njye mfite itsinda rirenze ishyaka, hari uwandusha kurimenya ko ari njye warishinze? Mfite itsinda riruta inshuro 1000 iryo shyaka ryitwa Ishema.”

Yavuze ko we yatanzwe nk’umukandida na “Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro”, ko uko byagenda kose aziyamamaza.

Mu 2017, uyu mugabo yari yabeshye Isi yose ko aziyamamaza, ndetse atangaza n’itariki azagerera i Kigali birangira atahageze.

Nyuma yaje kumvikana mu itangazamakuru avuga ko ngo Leta y’u Rwanda yabujije indege kumutwara ubwo yari ageze muri Kenya, mu gihe amakuru yizewe yagaragaje ko atigeze ahaguruka i Burayi.

Kuri iyi nshuro, ngo nta muntu n’umwe uzamubuza kugera mu Rwanda ngo kuko yiyongereye mu bushobozi. Ati “Nta muntu uzaduhagarika […] twagenda no mu ndege yacu, ubushobozi bwariyongereye tuzajya mu Rwanda.”

Ubushobozi yavugaga ko yabonye bushingiye ku bimaze iminsi bivugwa ko yahuye na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, ukomeje gupfunda imitwe hose ashaka gutera ingabo mu bitugu abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda kugira ngo bahungabanye umutekano warwo.

Nahimana yavuze ko yakiriwe na Tshisekedi “nka Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro” ndetse ko bombi baganiriye “ku bibazo biriho hariya n’urugamba rwo guharanira impinduka mu Rwanda” harimo n’ingingo y’uko ngo Nahimana yakwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Kasinge na Nahimana barahanganye

Nadine Claire Kasinge we avuga ko hashize igihe kinini Padiri Nahimana atakiri Umuyobozi w’Ishyaka rya Ishema, ngo kuko yamusimbuye kuri uwo mwanya mu 2018.

Mu mezi make ashize, ngo hakozwe amatora y’ugomba guhagararira iri shyaka mu matora ya Perezida mu Rwanda, arangira Kasinge ari imbere ya Nahimana ariko undi ntiyabyishimira.

Ngo Nahimana yararakaye cyane avuga ko atari byo, ko nta giti gishobora kubaho nta mizi, ko ari imizi y’ishyaka Ishema, ko ridashobora kubaho ritamufite.

Kasinge ati “Ubwo arasohoka, yasohotse mu nama itarangiye neza na bamwe mu bo bari kumwe basohoka badutera ubwoba cyane.”

Kuva ubwo ngo Nahimana ntiyigeze yongera kugaragara mu bikorwa by’iryo shyaka. Umunsi ku wundi ngo yumvikanishaga ko amashyaka ntacyo amaze, ko abantu bakwiriye kuyavamo, bakajya muri Guverinoma ye.

Kasinge yavuze ko aherutse kubyuka, abwirwa n’umuntu ko Nahimana yatanze itangazo avuga ko yiyamamaje. Ngo abanyamategeko bahise batangira kuvuga ko Nahimana agomba gusezera mu ishyaka aho kugira ngo akomeze arivangire.

Aho ngo niho havuye kwandika itangazo ryamagana kandidatire ya Nahimana mu izina ry’ishyaka rinarimo ko “atakiri mu ishyaka Ishema.”

Kasinge ati “Umukandida ni njye.”

Uyu Kasinge w’imyaka 43, ni umwe mu bari bagize Guverinoma ikorera mu buhungiro ya Padiri Nahimana. Icyo gihe ubwo yashyirwagaho ku wa 20 Gashyantare 2017 Padiri Thomas Nahimana yagizwe Perezida wayo; Abdallah Akishuli agirwa Minisitiri w’Intebe mu gihe Nadine Claire Kasinge yagizwe Minisitiri w’Intebe wungirije.

Minisitiri w’umuco, Umuryango, guteza imbere Umwari n’Umutegarugori aba Ingabire Victoire Umuhoza ariko kubera ko atari ahari bashyiraho Nadine Claire Kasinge wahawe kumuhagararira abifatanyije n’izindi nshingano.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *