AMAKURU

Intambara Hagati Ya Israeli na Hamas, Amakuru Mashya

Intambara Hagati Ya Israeli na Hamas, Amakuru Mashya
  • PublishedOctober 17, 2023

Umuryango w’abibumbye watangaje ko “Ubuzima bw’abarwayi ibihumbi buri mu kaga” niba peteroli iraba ishize mu bubiko bwi bitaro byose bya Gaza mu masaha 24 ari imbere nk’uko biteganyijwe.

Imibereho yabantu muri Gaza iri gukomeza kuba ikibazo gikomeye bitewe n’ishira ry’amazi, ibiryo, umuriro w’amashanyarazi ndetse n’imiti. Ingabo za Isiraheli zikomeje kwinjira muri Gaza zisatira ibice bicyekwa ko ariho abarwanyi ba Hamas bihishe.

Isiraheli yasabye Abanyapalestine 1.1 M batuye mu majyaruguru ya Gaza kwimukira mu majyepfo. Ababarirwa mu magana mu bihumbi by’Abanya Palestine bagenje uko Israeli yabibategetse, ibi ari nabyo biri gutuma umubare w’abatuye mu mujyi wo mu majyepfo wa Khan Younis bamaze kwikuba kabiri.

Umuryango w’abibumbye uvuga ko Uburasirazuba bwo hagati “buri mu makimbirane ashobora kudashira” kandi usaba Isiraheli kwemerera imfashanyo z’ubutabazi kwinjira. Mu mpera z’icyumweru gishize, abantu barenga 1,400 biciwe muri Isiraheli ubwo abarwanyi ba Hamas bambukaga umupaka batera abasivili n’abasirikare.

Ubuyobozi bwa Palesitine buvuga ko abantu barenga 2,700 bishwe n’iterabwoba rya Isiraheli muri Gaza, abagera ku 1,000 baburiwe irengero.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *