IMYIDAGADURO

Diamond Platnumz Ari Mubitaro Nyuma yo Gufatwa n’Uburwayi Butunguranye

Diamond Platnumz Ari Mubitaro Nyuma yo Gufatwa n’Uburwayi Butunguranye
  • PublishedOctober 17, 2023

Umuhanzi Diamond Platnumz, mu mpera z’icyumweru gishize yajyanywe mu bitaro, nyuma yo gufatwa n’uburwayi mbere yo gutaramira mu mujyi wa Arusha muri Wasafi festival.

Naseeb Abdul Juma Issack uzwi nka Diamond Platnumz, yatangaje ko yafashwe n’uburwayi ku wa Gatandatu ubwo yiteguraga gutaramira abakunzi b’umuziki we mu mujyi wa Arusha.

Uyu muhanzi yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko yatangiye umunsi nabi, afatwa n’uburwayi bwamuteye umuriro bituma ajyanwa mu bitaro igitaraganya kwitabwaho.

Ati “Umunsi wanjye watangiye nabi cyane muri Arusha, ngira umuriro ukabije watumye njya mu bitaro by’agateganyo. Ndashimira Imana Ishobora byose ko ubu numva meze neza. Nkomeje kugira imbaraga.”

Yakomeje asaba abakunzi be gukomeza kumusengera, kugira ngo abashe kongera kumera neza no kugira imbaraga.

Uyu muhanzi yanasangije abarenga Miliyoni 16 bamukurikira kuri Instagram, videwo ye aryamye ku buriri mu bitaro ari kwitabwaho n’abaganga.

Diamond Platnumz, aherutse gutangazwa ko ari mu bazataramira abazitabira itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards, bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere ku wa 21 Ukwakira muri BK Arena.

Diamond Platnumz ari mu bitaro
Diamond Platnumz ari mu bitaro

Diamond Platnumz na mugenzi we ndetse banakundana, Zuchu bahataniye igihembo kimwe na Bruce Melodie, aho bahuriye mu cyiciro cy’umuhanzi witwaye neza muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ni ibihembo bizaba biherekejwe n’ibindi bikorwa bizabera muri Camp Kigali kuva tariki 20 kugeza 22 Ukwakira, mu gihe ibirori byo gusoza bizaba ku wa 23 Ukwakira 2023 muri BK Arena.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *