AMAKURU

Intambara Hagati ya Israeli na Hamas: Amakuru Mashya

Intambara Hagati ya Israeli na Hamas: Amakuru Mashya
  • PublishedOctober 14, 2023

Yorodani iravuga ko kwimura Abanyapalestine bishobora gutera amakimbirane akomeye

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Jordan, Ayman Safadi, mu ijambo rye, yavuze ko Isiraheli yabujije imfashanyo z’ubutabazi zijyanwa muri Gaza, ndetse kandi ko n’itegeko ryemerera abaturage bo mu majyaruguru y’akarere kwimuka ari ukurenga ku mategeko mpuzamahanga.

 

Indege y’Ubwongereza yimuye abaturage b’abongereza ibavana muri Israeli

Urubuga rwa interineti rukurikirana ingendo z’indege ruvuga ko ingabo zirwanira mu kirere zazanywe mu kwimura abaturage b’Ubwongereza zibavana muri Isiraheli.

Amakuru indege yo mu bwoko bwa Airbus A400M yatwaye abantu inshuro ebyiri iva muri Chypre ikerekeza i Tel Aviv mu ijoro ryo ku wa gatanu, ibiro by’ububanyi n’amahanga byemeza gusa ko byateguye gahunda yo kuvana Abongereza mu gihugu nyuma y’uko abatwara ibicuruzwa bahagaritse serivisi muri Isiraheli.

Itangazo rivuga ko “biteganijwe ko izindi ndege zizahaguruka mu minsi iri imbere mu gihe imihahirane idakomorewe”.

 

Igisirikare cya Isiraheli kirahakana gukura imirambo muri Gaza

Muri iki gitondo ingabo za Isiraheli zahakanye amakuru avuga ko zishobora kuba zatwaye imirambo ya bamwe mu bari bagizwe ingwate mu gitero cyagabwe i Gaza ejo hashize.

Umuvugizi Lt Col Richard Hecht muri iki gitondo yagize ati: “Iki kirego ntabwo ari ukuri. Nta makuru dufite kuri iki kibazo. ”

 

Isiraheli ibabajwe n’urupfu rw’umunyamakuru wa Reuters

Ibiro ntaramakuru AFP byatangaje ko ku wa gatandatu ingabo za Isiraheli zavuze ko zibabajwe cyane n’urupfu rw’umunyamakuru wa Reuters wishwe ejo ubwo yambukiranyaga umupaka ugabanya Israeli na Libani.

Icyakora, ingabo za Isiraheli ntizigeze zemera ko arizo ziri inyuma y’urupfu rwe.

Umuvugizi w’igisirikare, Richard Hecht, yagize ati: “Turimo kwiga” Ku byabaye. Hagati aho abandi banyamakuru batandatu, barimo babiri bo muri AFP, nabo bakomeretse.

 

Abarenga 2,200 bishwe abandi 8,700 barakomereka muri Gaza

Minisiteri y’ubuzima ya Palesitine yavuze ko byibuze abantu 2,215 bishwe abandi 8,714 barakomereka. Muri Yorodani y’Iburengerazuba, abantu 54 bapfuye abandi 1,100 barakomereka.

 

Umuyobozi mukuru wa Hamas yiciwe mu bitero by’indege

Umuvugizi w’ingabo z’igihugu cya Isiraheli (IDF) yatangaje ko umuyobozi mukuru wa Hamas yiciwe mu bitero by’indege bya Isiraheli kuri Gaza.

Mu nyandiko yanditse kuri X, yanditswe mu Cyarabu, Avichay Adraee yavuze ko Murad Abu Murad yagize uruhare runini mu gitero cyagabwe kuri Isiraheli ku wa gatandatu ushize, cyahitanye abantu barenga 1,300.

Hamas ntabwo iremeza uru rupfu.

 

Isiraheli na Misiri bavuga ko abanyamerika bashobora kuva muri Gaza

Umukozi wa Leta zunze ubumwe za Amerika avuga ko abanyamerika bazashobora kuva muri Gaza banyuze ku mupaka wa Rafah binjira mu Misiri.

Kwambuka biratangira kuva 12h00 kugeza 17h00 ku isaha yaho uyu munsi, nyuma y’amasezerano hagati ya guverinoma ya Isiraheli na Misiri.

Kugeza ubu ntiharamenyekana niba Hamas iyobora Gaza, izemerera abanyamerika kuva muri ako karere.

 

 

Source: BBC News

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *