POLITIKI

Urwanda rufite ubwoba bw’abacancuro ba basirikare barwanira congo no hafi yimipaka y’urwanda

Urwanda rufite ubwoba bw’abacancuro ba basirikare barwanira congo no hafi yimipaka y’urwanda
  • PublishedOctober 13, 2023

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’imirwano yubuye hagati ya M23 n’Ingabo za FARDC, aho kuri iyi nshuro hinjijwemo n’abacanshuro b’abanyamahanga basaga 2000.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukwakira, ubwo yasobanuriraga Abadipolomate bahagaririye ibihugu byabo mu Rwanda, uko umubano w’igihugu n’amahanga uhagaze muri rusange.

Biruta yavuze ko u Rwanda ruhangayikishijwe no kuba imirwano yarubuye mu Burasirazuba bwa Congo, hagati ya M23 n’uruhande rwa Congo ruri gufashwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ndetse n’abacanshuro b’abanyamahanga.

Imirwano guhera mu ntangiriro za Ukwakira iri kubera muri teritwari za Masisi, Nyiragongo na Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru mu duce twari dusanzwe tugenzurwa n’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zoherejwe guhagarara hagati y’abarwana.

Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’abacanshuro basaga 2000 bavuye i Burayi bari kwifashishwa na RDC mu kurwanya M23. Yavuze ko iyo mirwano ari ikibazo gikomeye ku mutekano w’u Rwanda.

Biruta yavuze ko Leta ya Congo yahisemo kugaba ibitero kuri M23 yishingikirije imyanzuro yafatiwe i Luanda muri Angola, ivuga ko imitwe yitwaje intwaro igomba gushyirwa ahantu hihariye kugira ngo isubizwe mu buzima busanzwe.

Icyakora, Biruta yavuze ko Congo yitwaje iyo myanzuro ikibasira gusa M23 nyamara ibyavugiwe i Luanda bireba imitwe yose ibarizwa mu Burasirazuba bwa Congo irimo na FDLR n’indi ahubwo iri gufasha Leta kurwanya M23.

Yavuze ko amahanga adakwiriye kumva ko ikibazo kizakemurwa igice, hirengagijwe ko na FDLR ari umwe mu mitwe ituma kidakemuka kandi ikaba ishyigikiwe na Leta ya Congo.

Dr Biruta yabwiye abo badipolomate ko ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwafashe zizagumaho mu kwirinda ko hari icyahungabanya umutekano warwo, gusa ashimangira ko u Rwanda atari rwo ruzaba nyirabayazana wo gushwana na RDC.

Imyaka ibiri igiye gushira imirwano hagati ya M23 na FARDC itangiye, aho uwo mutwe usaba Leta ya Congo gushyira mu bikorwa amasezerano basinye mu 2013 no gukemura ibibazo by’abavuga Ikinyarwanda batuye mu Burasirazuba bw’igihugu bahora bagirirwa nabi Leta irebera.

M23 yasabye ibiganiro na Leta irabyanga, uwo mutwe nawo wanga gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Luanda iwusaba kujya mu bigo wateguriwe ngo abawugize basubizwe mu buzima busanzwe. inkuru dukesha igihe.com

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *