AMAKURU

NESA iti ntabwo turi abambuzi vuba turishyura abarimu dufitiye ama deni

NESA iti ntabwo turi abambuzi vuba turishyura abarimu dufitiye ama deni
  • PublishedOctober 13, 2023

Mu kiganiro yahaye itangaza makuru, uyu muyobozi yavuze ko bumvise agahinda k’aba barimu bataboneye aya mafaranga ku gihe ariko yemeza ko nabo baticaye kandi hari bake bamaze kuyabona.

Yagize ati “Barakoze,akazi kabo barakarangije.Turabizi ko hari bamwe muri bo batarabona agahimbazamusyi kabo, ariko aho bigeze aha ntabwo ari bose kuko hari abamaze kukabona.

Abarimu bakosoye ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza bose bamaze kukabona gusa haracyari abandi igikorwa kirimo gukomeza.Icyo nakomeza kuvuga nuko abatarakabona bakomeza kwihangana kuko turabazirikana,turi kubikoraho,bazayabona mu minsi iri imbere.

Abarimu bakosoye ibizamini bya Leta by’umwaka ushize n’abasuzuma uko bakosoye bose hamwe ni 14800.

Aba bose ngo barishyuza asaga miliyari 5 FRW gusa amaze kwishyurwa ni miliyoni 900 FRW bivuze ko hasigaye miliyari 4.

Abamaze kwishyurwa barasaga ibihumbi 2 bakosoye ku masanteri 5 muri 30 zakosoye ibizamini byose byo mu gihugu.

Umuyobozi wa NESA yavuze ko bari gukora ibishoboka byose ngo aba barimu bishyurwe vuba

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *