AMAKURU

Amerika yemereye inkunga iyariyo yose isiraheri izakenera, iti “maze intambara ikare”

Amerika yemereye inkunga  iyariyo yose  isiraheri izakenera, iti “maze intambara ikare”
  • PublishedOctober 13, 2023

umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Antony Blinken, yatangaje ko Amerika izahora iri inyuma ya Israel mu buryo ubwari bwo bwose .Ni nyuma y’uko iki gihugu cyugarijwe n’intambara igihuza n’umutwe w’iterabwoba wa Hamas.

Ni mu kiganiro yagiranye na Minisitiri w’intebe wa Israel Netanyahu aho yizeje igihugu cye ubufasha ubwaribwo bwose. Ati” Igihe cyose Amerika izabaho, ntuzigera ubikora wenyine Tuzahora hafi yawe.”

Ni uruzinduko rw’ubufatanye mu gihe ingabo za Israel ziri mu ntambara yagabweho na Hamas mu mpera z’icyumweru gishize, kugeza ubu ikaba imaze guhitana abantu 1200 muri iki gihugu.Blinken yanatanze umubare mushya w’abapfuye ku baturage ba Amerika, aho nibura abagera kuri 25 bamaze gupfa.

Perezida Joe Biden nawe aherutse kwemeza ko azashyigikira Israel atajegajega .Gusa Blinken we yemeza ko hagomba kubaho amahoro hagati y’impande zombi. Ati”Turabizi ko Hamas idahagarariye abaturage ba Palesitine bityo ko habayeho ibiganiro intambara yashyirwaho iherezo.”

Netanyahu, yavugiye iruhande rwa Blinken, ko yishimiye inkunga Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje kubaha.Avuga ko Hamas ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba kandi ko kugeza ubu yamaze gufunga Gaza bisa nk’akarima kayo.

Netanyahu ati: “Nkuko ISIS yajanjaguwe, ni nako Hamas izajanjagurwa. Kandi Hamas igomba gufatwa nk’uko ISIS yafashwe.”

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *