AMAKURU

Inyanga birama ziragwira, Niger yirukanye U.N kubutaka bwayo

Inyanga birama ziragwira, Niger yirukanye U.N  kubutaka bwayo
  • PublishedOctober 12, 2023

Abayobozi b’igisirikare cya Niger bategetse ko , Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Niger n’abadipulomate bawo bose guhambira utwabo twose niyonka bakava muri icyo gihugu mu gihe kitarenze ama saaha 72.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku ya 10 Ukwakira, minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Niger irashinja Loni gukoresha ububasha bwayo bwite mu guhungabanya umudendezo w’ibihugu by’Afurika y’Iburengerazuba by’umwihariko muri iki gihugu.

Nk’uko amakuru aturuka muri diplomasi yatangajwe na AFP,ngo uyu muryango wakiriye ibyifuzo by’abasirikare bakuru babiri mu bahiritse ubutegetsi basaba ko bahambira utwabo.

Muri icyo gihe, abayobozi b’ingabo banenze bikorwa by’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, bamushinja ko yabangamiye uruhare rwabo mu butegetsi.

Aba bayobozi birukanwe mu gihe kuri uyu wa kabiri ingabo z’Abafaransa zigera kuri 1400 zihambirijwe.Zikaba zarakurikiye ambasaderi nawe wirukanwe nyuma yo gufungirwa amazi n’umuriro aho yari acumbitse.
Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *