IYOBOKAMANA

abangilikani  mu Rwanda ngo amaturo ntabwo ahagije barimo kugurisha imitungo bucece nta muyoboke numwe ubizi

abangilikani  mu Rwanda ngo amaturo ntabwo ahagije barimo kugurisha imitungo bucece nta muyoboke numwe ubizi
  • PublishedOctober 11, 2023
Bamwe mu bayoboke b’Itorero ry’Abangilikani  mu Rwanda Diyosezi ya Shyogwe, barashinja Ubuyobozi bwabo kubagurishiriza imitungo y’iri Torero  bavunikiye  igihe kinini.
Bamwe muri abo bayoboke babwiye itangaza makuru ko bafite amakuru ko amasambu, ibibanza, imodoka ndetse n’inzu abashyitsi bacumbikamo byose birimo kugurishwa kugira ngo hishyurwe umwenda wa miliyoni 600 Kaminuza y’Ihanika mu Karere ka Nyanza yahombeje.
Abavuze ibi barimo benshi mu bageze mu myaka y’izabukuru bavuga ko bari mu batangije Itorero ry’Abangilikani mu Ntara y’Amajyepfo bakaba bashaje.
Bavuga ko bitumvikana kuba umutungo ungana gutya wa Diyosezi ugurishwa kugira ngo hishyurwe umwenda Kaminuza yinjiza amafaranga buri gihembwe.
Mutabaruka Mathias wo mu Mudugudu wa Rwamaraba, Akagari ka Mubuga Umurenge wa Shyogwe  avuga ko Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda ariryo yabyirukiyemo ubu akaba afite imyaka 84 y’amavuko.
Mutabaruka avuga ko bahawe amakuru yemeza ko  Inama y’Ubuyobozi muri iri Torero iherutse kwanzura ko hari imitungo igiye kugurishwa kubera uwo mwenda biramutungura.
Ati “Njye nkimara kumva ko Imitungo y’Itorero igiye kugurishwa nahise mpamagara Umukuru w’abakristo mbimubaza ambwira ko ari umwanzuro wafashwe, mubwira ko bitashoboka ko imitungo ya  Diyosezi igurishwa kubera umwenda Kaminuza ibereyemo abantu.”
Uyu mubyeyi avuga ko yagiriye inama uwo mukuru w’Abakristo ko bagomba gushaka ubundi buryo  bishyura aho guteza imitungo y’Itorero.
Bagenzi be batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko imitungo ubuyobozi bushaka kugurisha ntaho ihuriye n’ingano y’umwenda wose Kaminuza ifitiye Leta cyangwa abantu ku giti cyabo.
Umwe yagize ati ” Isambu n’Ishyamba biri muri Paruwasi ya Shyogwe, Ubuyobozi bushaka guteza byonyine bifite agaciro karuta kure uwo mwenda.”

Bakifuza ko Ubuyobozi bwo hejuru bwabafasha kubiburizamo amazi atararenga inkombe.

Umuyobozi w’Ubutegetsi muri Diyosezi ya Shyogwe, Past Sibomana Uzziel asobanura ko amakuru abakristo bafite atuzuye, kuko icyerekezo Itorero rifite kuri ubu ari ugukosora ahavugwa imicungire mibi y’umutungo kuri bimwe mu bigo by’iri Torero.
Sibomana avuga ko uwo mwenda Kaminuza ifitiye Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro (RRA) ndetse n’abantu ku giti cyabo, bafashe icyemezo cyo kuba bagurishije bimwe mu binyabiziga by’Itorero, amafaranga azavamo yaba atabasha kwishyura umwenda, bagasaba abakristo kwitanga nkuko bikorwa n’ahandi mu Matorero yabo.
Avuga ko ibarizo bafite naryo ryabatezaga ibihombo mbere, akavuga ko aho baryeguriye abikorera aribwo ryungutse.
Ati “Diyosezi ya Shyogwe ifite imodoka 9 tuzagurisha 3 muri izo twongereho andi mafaranga aturutse mu bwitange bw’abayoboke bacu.”
Uyu Muyobozi avuga ko nta sambu, ubutaka cyangwa undi mutungo ubarizwa muri iyi Diyosezi bateganya kugurisha kubera uwo mwenda.
Past Sibomana yongeraho ko icyo bagiye gukora ari ukwegurira abikorera imwe mu mitungo kuko basanze aribwo buryo bwiza buzatuma habamo imicungire myiza y’umutungo.
Ati “Inzu abashyitsi bacumbikamo (Guest House) twayeguriye abikorera kandi amafaranga y’ubukode bazajya baduha buri kwezi ni menshi ugereranyije n’ayo twabonaga buri kwezi.”
Avuga ko umurongo  wo kugurisha imwe mu mitungo ari icyifuzo bari batanze ariko baza kugihindura banzura ko imodoka 3 arizo zigomba kugurishwa gusa.
Inyubako irimo amacumbi y’abashyitsi, Ubuyobozi bw’iri Torero buvuga ko uwayeguriwe azajya abishyura miliyoni 2 ku kwezi, kandi ubusanzwe binjizaga arenga  miliyoni 1 kubera iyo micungire mibi.
Pasteur Sibomana yijeje abakristo ko ubu aribwo bagiye kubona impinduka nziza aho kubirebera mu gihombo.
Diyosezi ya Shyogwe ifite ibigo by’amashuri birenga 30  harimo n’iyo Kaminuza y’i Hanika mu Karere ka Nyanza, Ibigo Nderabuzima 3 n’Amavuliro 4.
Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *