IMIKINO

FERWAFA iri mu mazi abira umusaza araye ari buyiragurize kubwo kwiba umwanawe ntajye muri Bayern Munich yabana

FERWAFA iri mu mazi abira umusaza araye ari buyiragurize kubwo kwiba umwanawe ntajye muri Bayern Munich yabana
  • PublishedOctober 10, 2023

Uyu musaza n’umwana we baje I KigaliUmusaza witwa Innocent ari gusaba inzego zitandukanye kumurenganura nyuma y’aho umuhungu we Ishimwe Innocent atsindiye kujya kwiga umupira mu ishuri rya ruhago rya Bayern Munich ariko akimwa amahirwe havugwa ko atagejeje ku myaka.

baturutse iwabo I Huye, babwiye Radio Fine FM ko umukozi wa FERWAFA yanze kubakira arabasuzugura cyane.

Uyu musaza yavuze ko umugore we yahamagaye uyu mukozi muri FERWAFA amubwira ko umwana we adateze kwiga muri iryo shuri.

Uyu musaza avuga ko umwana we yamujyanye no kuri Minisiteri ya Siporo banga kumwakira kandi yaratsinze akajya mu batoranyijwe.

Uyu musaza yagize ati”Naje I Kigali kandi nibidakemuka nzahava aruko ?mbonye Perezida Kagame”.

Uyu musaza amaze iminsi igera kuri itatu ari I Kigali akurikirana iki kibazo cy’umwana we ariko avuga ko bamubeshya ko ibyangombwa bituzuye kandi we afite ibyuzuye neza birimo n’ibyo yahawe n’Ubuyobozi n’ibitaro umwana yavukiyeho.

Avuga ko yagiye kuri FERWAFA bakamuteragirna bamubwira nabi cyane kandi umwana we yari yatoranyijwe n’abazungu ba Bayern.

Uyu mubyeyi avuga ko bamutumye ibyangombwa byose,abizanye bamwemeza ko umwana we afite imyaka 10 kandi kandi afite ifishi,icyangombwa cy’amavuko n’inzandiko z’ubuyobozi zemeza ko afite imyaka 13.

Visi Perezida wa FERWAFA witwa Richard yavuze ko hari umwana bitiranwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu, NIDA, ufite imyaka 10 bityo bari kubikurikirana neza.

Umuvugizi wungirije wa FERWAFA,Karangwa Jules yemeje ko uyu mwana afashwa gusa abandi batangiye kwiga.

Mu bana 50 bemerewe kwiga mu ishuri rya Bayern, yasanze 20 bararengeje imyaka bose barirukanwa.

Uyu mwana ngo yanze kwiga ishuri risanzwe kuko ngo ashaka gukinira Amavubi.

Amakuru aravuga ko umwanya w’uyu mwana ushobora kuba waribwe ugashyirwamo umwana w’umukire cyane ko ibyo bisanzwe bikorwa iyo hatoranywa abana bajya mu mashuri yigisha umupira.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *