AMAKURU

RDCongo yirukanye abasirikare ba(EACRF) bayifashaga gucgunga umutekano ngo ntacyo bayimariye

RDCongo yirukanye abasirikare ba(EACRF) bayifashaga gucgunga umutekano ngo ntacyo bayimariye
  • PublishedOctober 10, 2023

Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yavuze ko ingabo z’akarere k’Afurika y’uburasirazuba zigomba kuva muri icyo gihugu bitarenze mu mpera y’uyu mwaka kuko zananiwe kugarura umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu murwa mukuru Kinshasa ku wa mbere, umuvugizi wa leta ya DR Congo Patrick Muyaya, yagize ati:

“Ingabo z’akarere zigomba kuva muri RDC biterenze ku itariki ya 8 Ukuboza (12) mu 2023, nkuko byemeranyijwe, kuko zananiwe gucyemura ikibazo, by’umwihariko icya M23 imaze amezi abiri itambamira igikorwa kibanziriza gushyirwa mu nkambi, nkuko bikubiye mu masezerano y’i Luanda.”

Uyu mutwe w’ingabo washyizweho n’abategetsi bo mu karere mu kwezi kwa Kamena (6) mu 2022, mu kugerageza kugarura umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo, zigenzura ko inyeshyamba za M23 ziva mu bice zari zarafashe.

Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri Muyaya yongeyeho ko inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere “ikwiye gufata icyemezo ku kunanirwa kw’ingabo z’akarere kwo gucyemura iki kibazo [cy’umutekano]”.

EACRF igizwe n’abasirikare bava mu Burundi, Uganda, Kenya na Sudani y’Epfo.

Mu kwezi kwa Gicurasi (5) uyu mwaka, Perezida wa DR Congo Félix Tshisekedi yari yavuze ko niba nta musaruro ushimishije izo ngabo zigaragaje mu burasirazuba bw’igihugu cye, zizahava.

Kuva mu Kuboza mu 2022, umutwe w’ingabo wa EACRF woherejwe muri DR Congo, ahanini kubera inkeke itejwe n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, nubwo iki gihugu kibarurwamo imitwe yitwaje intwaro igera ku 100.

Bitangazwa henshi ko umutwe wa M23 – wongeye kubura imirwano mu mpera ya 2021 – ufashwa n’u Rwanda, ibyo ubutegetsi bw’i Kigali buhakana.

Inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere yabereye i Nairobi muri Kenya mu kwezi kwa Nzeri (9) uyu mwaka, yari yongereye igihe izo ngabo kugeza ku itariki ya 8 Ukuboza uyu mwaka.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *