IKORANABUHANGA

Biravugwa Ko Nta Mpungenge Z’Ubushomeri Ikoranabuhanga Rya AI Riteye

Biravugwa Ko Nta Mpungenge Z’Ubushomeri Ikoranabuhanga Rya AI Riteye
  • PublishedSeptember 28, 2023

Komisiyo y’Igihugu Ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco, UNESCO n’izindi nzego, zahumurije abatekereza ko Ikoranabuhanga rikoresha ubwenge buremano (Artificial Intelligence:AI), abakeka ko rishobora kongera umubare w’abashomeri.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Nzeri 2023, mu nama yahurije hamwe inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), hamwe n’abandi bafite aho bahuriye n’ibikorwa by’ikoranabuhanga.

Bimwe mu byigiwe muri iyi nama ni uburyo ubwenge buremano bwajya bukoreshwa bugatanga umusaruro ntacyo bihungabanyije.

Hanagaragajwe ko iri koranabuhanga rikwiye gukoreshwa mu nzego zose kuko rizihutisha imikorere ku buryo akazi kakorwagwa n’abantu benshi kazajya gakorwa n’abantu bake kandi mu gihe gito.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubumenyi, Ikoranabuhanga muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, Dominic Mvunabandi, yavuze ko nta wukwiye kugira impungenge z’uko ikoranabuhanga rya ’Artificial Intelligence’ rizongera umubare w’abashomeri.

Yagize ati “Iri koranabuhanga rizoroshya akazi kandi rizongera umusaruro. Mu rwego rwo kongera umusaruro iyo abantu bakoreshaga imbaraga nyinshi hari ibyabagendagaho ariko iyo uzanye ikoranabuhanga umusaruro na wo uriyongera.”

Niyonkuru Audace ukora mu kigo gikurikirana ibijyanye n’ubwenge buremano, na we yemeje ko iri koranabuhanga rya none ritazatuma umubare w’abashomeri wiyongera.

Ati “Ntabwo iri koranabuhanga ryatuma abantu batabona akazi ahubwo rifasha mu koroshya imirimo no kubona amakuru atandukanye. Tunarebye na ba bandi byagoraga kubona akazi, urugero nk’abafite ubumuga bwo kutabona bari bafite ikibazo cy’uko ikoranabuhanga bari basanzwe bakoresha rihindura inyandiko rikayigira amajwi ritakoraga mu Kinyarwanda ariko ikoranabuhanga ry’ubwenge buremano ryo rishobora kubafasha.”

Muvunyi Victa ukora muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, we yagaragaje ko abakoresha ikoranabuhanga rikoresha ubwenge buremano baba bagomba kurikoresha mu buryo buboneye kugira ngo ritagira uwo ribangamira.

Abitabiriye iyi nama banasobanuwe amabwiriza n’ubryo akurikizwa kugira ngo iryo koranabuhanga ry’ubwenge buremano rinogere abo rigenewe.

 

Niyonkuru Audace yemeje ko ikoranabuhanga ritazatuma umubare w’abashomeri wiyongera

Muvunyi Victa ukora muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, we yagaragaje ko abakoresha Ikoranabuhanga rikoresha ubwenge bw’ubukorano, baba bagomba kurikoresha mu buryo buboneye kugira ngo ritagira uwo ribangamira

Bamwe mu bari bitabiriye iyi nama
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *