AMAKURU

Ubukwe bwa mbere mu mateka y’Isi budasazwe bamwe bati si abantu

  • PublishedSeptember 26, 2023

Mu gihe Ubuhinde butegereje icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga cyo kwemera cyangwa kwanga gushyingira abahuje igitsina, ubukwe buheruka kuba bwa ‘couple’ y’aba LGBTQ muri leta ya Punjab yo mu majyaruguru y’ ubuhinde bwaravuzwe cyane mu itangazamakuru – kandi buteza impaka mu gihugu.

Dimple w’imyaka 27 – wivuga nk’umusore – na Manisha w’imyaka 21, bashyingiwe mu mujyi wa Bathinda tariki 18 z’uku kwa Nzeri bahabwa umugisha n’imiryango yabo – ikintu kidasanzwe kandi kitamenyerewe mu Buhinde aho imiryango myinshi igikomeye ku bya cyera.

Ariko icyari kirenze kurushaho kandi kidasanzwe ni uko gushyingirwa kwabo kwaherewe umugisha muri gurdwara – urusengero rw’aba Sikh – aho umukwe n’umugeni bakoreweho imihango y’idini yo gushyingirwa.

Ubu bukwe bwanenzwe na bamwe mu bakuru b’idini, barimo ukuriye abandi muri ririya dini rya Sikh witwa Giani Raghbir Singh wavuze ko “gushyingira abahuje igitsina ari ikintu kitari karemano kandi kinyuranyije n’amahame ya Sikh

Yavuze ko gushyingira abagore babiri imbere ya Guru Granth Sahib – igishusho gitagatifu cy’aba-Sikh – ari “uguhonyora gukabije ukwemera”, ndetse asaba abakuru b’idini aho hantu guhagarika padiri Hardev Singh wabashyingiye, hamwe n’abandi bantu batatu bamufashije, kugeza atanze amabwiriza mashya.

Hardev Singh kuva icyo gihe yahise avanwa mu murimo we. Mu kwisobanura, yavuze ko atashoboraga kumenya ko abo yashyingiye bombi ari abagore kuko umwe muri bo yari yambaye ‘turban’– igitambaro cyo mu mutwe cy’abagabo.

Dimple yahakanye ibyo, avuga ko mbere bari batanze inyandiko z’imyirondoro yabo ku rusengero zerekana abo ari bo bityo ko nta mpamvu yo kubibeshyaho.

Dimple ava mu karere ka Mansa naho Manisha ni uw’aho i Bathinda – hombi ni ahantu mu cyaro aho uburenganzira bw’aba LGBTQ+ urebye butajya buganirwaho mu ruhame.

Dimple ni uwo mu idini ry’aba-Sikh naho Manisha akaba umu-Hindu, bahuye nk’abakozi mu ruganda rukora imyenda i Zirakpur, umujyi uri hafi y’umurwa mukuru wa Punjab witwa Chandigarh.

Ubwo nahuraga nabo iminsi micye bamaze gushyingirwa, babonekaga nk’indi ‘couple’ yose yishimye iheruka gushyingirwa. Bambwiye ko ibirori by’ubukwe bwabo byitabiriwe n’abantu hafi 70 bo mu miryango yabo.

Mu mafoto na video z’ubukwe bwabo, Dimple yambaye umwambaro gakondo w’abagabo w’ibirori naho Manisha yambaye ikanzu, umukenyero n’igitambaro cyo mu mutwe, hamwe n’imirimbo itukura ku maboko.

Dimple, ubusanzwe ukunda kwambara ishati n’ipantaro ndetse akogosha umusatsi we nk’abagabo, avuga ko ubwo yabwiraga ababyeyi be ko yumva adashishikazwa n’abasore, babyumvise kandi “bemera kumfasha no kwakira ibyishimo byanjye”.

Uyu mwana w’ikinege iwabo, rimwe yashatse kwibagisha ngo bahindure igitsina cye ndetse agana umuganga, ariko arabireka kuko ababyeyi be bari bafite impungenge z’ingaruka zo kubagwa.

Mu 2017 ubwo yajyaga i Zirakpur gukora niho yamenyeye ibijyanye n’aba LGBTQ+. Ati: “Nahahuriye n’abafite imyumvire nk’iyanjye bumva uko nteye kandi menya amakuru nyakuye kuri YouTube.”

Manisha avuga ko Dimple atari we bakundanye bwa mbere. Ati: “Nakundanye n’undi mukobwa imyaka itanu. Mu ntangiriro z’uyu mwaka turatana. Nyuma nkundana n’undi mukobwa amezi nk’atatu, ane, ariko na we ntibyakunda.”

Dimple icyo gihe wakoranaga na Manisha, kenshi yamufashaga mu matati ye n’abakobwa bakundanaga.

Dimple ati: “Aho niho naboneye ko Manisha yambera umukunzi mwiza. Yishimiraga kuba turi kumwe, tugenda twegerana kandi tukaganira cyane. Nuko mu kwezi gushize tuba ‘couple’ mu buryo buzwi.”

Manisha avuga ko Dimple yamusabye ko bazabana kuri telephone hashize iminsi itatu cyangwa ine bemeranyijwe gukundana, yongeraho ko yabyemeye adashidikanyije.

Ati: “Umugore aba akeneye uwo babana mu buzima umwumva, umwubaha, umwuhagira urukundo, kandi umufata nk’umwana.”

Gusa byasabye imbaraga kumvisha ababyeyi be ko agiye gushyingiranwa na Dimple.

Ati: “Mama yambwiye ko bidashoboka ko nshakana n’umukobwa [nkanjye]. Namwumvishije ko niba ashaka ko nishima andeka nkashakana n’uwo nshaka. Amaze kubyemera yabyumvishije na data.”

Ababyeyi ba bombi nyuma barahuye bemeranya itariki y’ubukwe. Kuko Dimple asengera muba Sikh, ababyeyi be bavuze ko ashaka gushyingirwa mu migenzo yabo, nuko begera umupadiri waho.

Iyi ‘couple’ ishimangira ko itigeze ihisha irangamimerere yabo ndetse banyeretse icyemezo cyo gushyingirwa bahawe na komite y’urusengero.

Mu 2018 Ubuhinde bwavanyeho itegeko rihana imibonano mpuzabitsina y’abahuje igitsina, ariko kubashyingira ntabwo biremerwa n’amategeko.

Urukiko rw’Ikirenga muri iki gihe rwumvise ubusabe bwa benshi barusaba gutanga uburenganzira ku bantu bose bwo gushyingirwa uko babishaka, umwanzuro warwo witezwe vuba.

Rero kugeza ubu, gushyingira abahuje igitsina ntabwo byemewe n’amategeko mu Buhinde, ibyo bivuze ko Dimple na Manisha batabona uburenganzira nk’ubwa ‘couple’ y’umusore n’inkumi, ariko nanone inzobere zivuga ko bidafatwa nk’icyaha gihanwa.

Inteko nkuru y’idini ry’aba-Sikh ivuga ko irimo gukora iperereza rireba niba nta guhonyora amategeko yaryo kwabayeho mu gushyingira Dimple na Manisha.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *