AMAKURU

NESA yahagaritse ibigo by’Amashuri 54 bitanga uburezi budafashije

NESA yahagaritse ibigo by’Amashuri 54 bitanga uburezi budafashije
  • PublishedSeptember 25, 2023

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA rwatangaje ko mu bugenzuzi bw’amashuri bwakozwe mu mwaka wa 2021/2022, hari ibigo by’amashuri 54 byimwe uruhushya rwo gukomeza gutanga uburezi mu Rwanda.

Ibigo by’amashuri mu Rwanda bigenzurwa umunsi ku wundi hagamijwe guhamya ko abanyeshuri bahabwa uburezi bufite ireme.

Amashuri yose yaba ayashinzwe kera n’ayahinzwe vuba agira igihe cyo kugenzurwa, ayujuje ibisabwa agahabwa icyemezo gishobora kumara imyaka itatu ariko igihe icyo ari cyo cyose bakaba bagaruka gukora irindi genzura.

Mu bipimo birebwaho cyane harimo ibikorwa remezo nk’amashuri, ni ukuvuga ibyumba bitatu ku mashuri y’inshuke na bitandatu ku mashuri abanza. Banasabwa ibikoresho byo mu ishuri bihagije ikigero n’umubare w’abanyeshuri bafite cyangwa bazakenera, abarimu n’imfashanyingisho bizatuma umunyeshuri ahabwa uburezi bufite ireme.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugenzuzi bw’Ireme ry’Uburezi muri NESA, Kavutse Vianney Augustine yabwiye ko iyo bagenzura bashyira imbere inyungu z’umunyeshuri kurenza ibindi, ari na yo mpamvu hari amashuri yamburwa uburenganzira bwo gukomeza gutanga uburezi ku bana b’u Rwanda.

Yagize ati “Iyo dusanze ishuri ribura ibintu byinshi aho kugira ngo ireme ry’abana ryangirike, turiha umwaka umwe hanyuma tukaribwira ko rigomba kuba ryakemuye ibintu runaka. Iyo tugarutse tugasana ryarabikemuye dushobora kuriha imyaka ibiri cyangwa itatu.”

“Hari aho usanga rwose no kugoragoza abanyeshuri babigwamo cyangwa ugasanga inzu zirashaje zanabagwira, icyo gihe turarifunga. Ubundi twebwe tureba inyungu z’abanyeshuri, ibindi biza nyuma.”

Imibare ya NESA igaragaza ko mu mashuri y’inshuke 85 yasuzumwe kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2022, hemerewe 65 andi 20 yimwa icyangombwa kubera kutuzuza ibisabwa.

Hari kandi amashuri icyenda yisumbuye yari yasabye guhabwa icyiciro cy’ayisumbuye mu bumenyi rusange (combinations) arahakanirwa kubera kutuzuza ibisabwa byatuma zigishwa neza, mu gihe amashuri yigenga atandatu yasabye guhabwa abanyeshuri barababima, na ho amashuri 17 y’imyuga n’ubumenyi ngiro na yo yimwe icyangombwa cyo gukora kubera kutuzuza ibisabwa byatuma iyo myuga yigishwa uko bikwiye.

Abanyeshuri bigaga muri aya mashuri babyifatamo bate?

Kavutse yatangaje ko mu gihe basanze ishuri ritujuje ibisabwa rihita ribuzwa kongera gufata abanyeshuri bashya, rigahabwa igihe cy’umwaka wo gutunganya ibisabwa byatuma abanyeshuri biga neza.

Ati “Ntabwo wahita ubwira abana bari mu ishuri ngo muhagarare. Tubaha igihe cy’umwaka, hanyuma tukamenyesha akarere kugira ngo kitegure kuzareba aho kashyira abo bana n’ibindi byose byo kwita ku kibazo kakabikora.”

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *