IMIKINO

Abakunzi Ba Rally Baryohewe n’Umunsi Wa Kabiri Wa Rwanda Mountain Gorilla Rally

Abakunzi Ba Rally Baryohewe n’Umunsi Wa Kabiri Wa Rwanda Mountain Gorilla Rally
  • PublishedSeptember 23, 2023

Isiganwa ry’imodoka rizwi nka Rwanda Mountain Gorilla Rally ryakinwe ku munsi waryo wa kabiri, aho ryakiniwe mu mihanda y’akarere ka Bugesera

Mu mihanda y’akarere ka Bugesera, kuri uyu wa Gatandatu hari hakomeje isiganwa ry’amamodoka “Rwanda Mountain Gorilla Rally” ryari rigeze ku munsi wa kabiri, aho uwa mbere wari wakinwe kuri uyu wa Gatanu kuri Kigali Convention Center.

Itsinda ry'abafana baturutse Uganda riri mu baryohewe n'isiganwa ry'uyu munsi

Itsinda ry’abafana baturutse Uganda riri mu baryohewe n’isiganwa ry’uyu munsi
Banasusurukije abitabiriye isiganwa
Banasusurukije abitabiriye isiganwa

Imodoka 25 ni zo zatangiye isiganwa ry’uyu munsi ahagana Saa tatu za mu gitondo, aho iri siganwa riri ku ngengabihe ya shampiyona ya Afurika ryari ryahuje bamwe mu bakinnyi bo hanze y’u Rwanda bahatanira kwegukana umwanya wa mbere muri Afurika.

Abo bakinnyi barimo umunya-Zambia Karan Petel ufatanya na mugenzi we Tausseef Khan, bari bahanganye n’abarimo Yassin Nasser ufatanya na Ali Katumba. Imodoka ya Yassin Nasser ufatanya na Ali Katumba yaje gukora impanuka ubwo yatangiraga agace ka kane k’isiganwa ry’uyu munsi, ryatumye isiganwa riba rihagaze.

Uko bakurikiranye uyu munsi
Uko bakurikiranye uyu munsi

Nyuma agace ka gatanu kahise gasubikwa nyuma isiganwa riza gukomeza hakinwa uduce twagombaga gukinwa nyuma.



AMAFOTO: Niyonzima Moise

SOURCE: KIGALI TODAY

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *