AMAKURU

Ishimwe claud uzwicyane kwizina rya, mwene karagwa akoresha kuri twitter yatawe muri yombi

Ishimwe claud uzwicyane kwizina rya, mwene karagwa akoresha kuri twitter yatawe muri yombi
  • PublishedSeptember 20, 2023

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Ishimwe Claude wamamaye nka Mwene Karangwa ku mbuga nkoranyanbaga cyane Twitter yahindutse X, akurikiranyweho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ku bushake no gukoresha ibikangisho.

Amakuru avuga ko uyu musore yatawe muri yombi ku wa 18 Nzeri 2023 akurikiranyweho ibi byaha yakoreye mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, Umudugudu wa Amizero.

Uwaduhaye amakuru yavuze ko Mwene Karangwa yasanze abasore babiri mu kabari gaherereye ahazwi nko ku bisima atangira kubasagarira arabakubita, ndetse bikavugwa ko yari amaze igihe akangisha uwahohotewe ko azamwica.

Ngo si inshuro ya mbere amusagariye kuko hari n’ikindi gihe yigeze kumukubitira mu bantu birangira anamumeneye telefone.

Kugeza ubu Ishimwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu gihe dosiye ye ikiri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake gihanwa n’ingingo ya 121 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo ukekwaho iki cyaha agihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu hamwe n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 500Frw ariko itarenze miliyoni 1Frw.

Icyaha cyo gukoresha ibikangisho gihanwa n’ingingo ya 128 y’iri tegeko. Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 300Frw ariko atarenze ibihumbi 500Frw.inkuru dukesha igihe.com

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *