AMAKURU

Uruzinduko rwumukuru w’igihugu cy’Urwanda mur leta zunze ubumwa za America

Uruzinduko rwumukuru w’igihugu cy’Urwanda mur leta  zunze ubumwa za America
  • PublishedSeptember 19, 2023

Perezida Kagame amaze iminsi ibiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa New York aho yitabiriye Inama y’Inteko rusange ya 78 ya Loni.

Wabaye umwanya mwiza wo guhura n’abayobozi batandukanye n’abandi bafatanyabikorwa b’u Rwanda, baganira ku bikorwa bigamije iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Ku wa Mbere tariki 18 Nzeri, Umukuru w’Igihugu yagiranye ibiganiro na Jakob Stausholm, Umuyobozi wa Rio Tinto Group. Iki kigo gikorera muri Australia no mu Bwongereza, ni yo sosiyete ya kabiri ngari ku Isi mu gukora ibijyanye n’ibyuma.

Iyoborwa na Stausholm kuva mu 2021. Yashinzwe mu 1873 ubwo abashoramari baguraga Sosiyete ya Rio Tinto yari mu maboko ya Guverinoma ya Espagne icyo gihe.

Kugeza mu 2022, Umutungo rusange wa Rio Tinto wari miliyari ibihumbi 96.744$.

Ibiganiro bya Perezida Kagame na Stausholm byibanze ku buryo bw’imikoranire hagati y’iyi sosiyete n’u Rwanda.

Perezida Kagame kandi yahuye na Keller Rinaudo Cliffton, Umuyobozi wa Sosiyete ya Zipline. Ibiganiro byabo byibanze ku buryo bwo kwagura imikoranire hagati ya Zipline n’u Rwanda.

Zipline yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2016, aho itanga serivisi zo kwifashisha drones mu kugeza imiti n’amaraso ahantu ubusanzwe hagoye ko hagendwa n’imodoka.

Izo drone zifite ubushobozi bwo gutwara ibiro bibiri by’imiti zikamara amasaha abiri mu kirere, zikora urugendo rwa kilometero 160 ku muvuduko wa kilometero 130 ku isaha.

Zipline mu Rwanda iherutse kuvugurura amasezerano ifitanye na Guverinoma yongerwaho imyaka irindwi.

Muri aya masezerano mashya afite agaciro ka miliyoni 61 z’Amadolari, Zipline yiyemeje ko serivisi zayo zizagera ku bantu miliyoni 11 mu Rwanda no kuba urugendo drones zayo zizakora ruzaba rungana n’ibilometero miliyoni 200.

Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro na Sultan Ahmed bin Sulayem, Umuyobozi wa DP World, Sosiyete itanga zo gucunga no kubaka ububiko bw’imizigo iva cyangwa ijya mu mahanga.

Iyi sosiyete yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2019, ifite mu Rwanda ububiko bwitwa Kigali Logistics Platform buherereye i Masaka mu karere ka Kicukiro.

Ibiganiro by’Umukuru w’Igihugu na Sultan Ahmed bin Sulayem byagarutse ku mahirwe yisumbuyeho y’ishoramari mu Rwanda n’uburyo bwo gukomeza kugeza Kigali Logistics Platform ku rundi rwego.

Ubu bubiko bufasha mu kuba umucuruzi yatumiza ibicuruzwa bye nk’i Dubai, mu Bushinwa n’ahandi, bakabimukurikiranira bakanabishakira ibyangombwa byose aho bizaca kugeza bigeze mu Rwanda mu bubiko i Masaka.

Umukuru w’Igihugu yanagiranye ibiganiro na Albert Bourla, Umuyobozi wa Pfizer Inc. ikigo kizobereye mu gukora imiti n’inkingo cyanagize uruhare mu gukora urukingo rwa Covid-19.

Ibiganiro byabo byibanze ku buryo bwo gushimangira imikoranire isanzwe hagati y’u Rwanda na Pfizer.

Baganiriye kuri gahunda ya Pfizer yitwa Accord for a Healthier World initiative.

Iyi gahunda yatangijwe muri Gicurasi 2022, izatuma imiti n’inkingo bya Pfizer bigera ku baturage miliyari 1,2 bo mu bihugu birenga 40 birimo n’u Rwanda.

U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri 42 byashyize umukono ku masezerano na bitanu byemeye kuyashyira mu bikorwa, ndetse rwanahawe imiti irimo uwa COVID-19.

Paxlovid ni umwe mu miti u Rwanda rwakiriye binyuze muri iyi gahunda. Ni ikinini cyakozwe na Pfizer mu mpera za 2021 cyabaye umuti wa mbere wemejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’ uvura Icyorezo cya COVID-19.

Umunsi wa Kabiri wa Perezida Kagame i New York wasojwe n’umusangiro wateguwe na American Global Strategies.

American Global Strategies ni Ikigo gitanga ubujyanama kuri za guverinoma cyashinzwe n’uwahoze ari Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu by’umutekano, Robert O’Brien.

Robert O’Brien yakoze izo nshingano hagati ya 2019 na 2021.

Ni umuntu wa kane wafashe uwo mwanya mu gihe Donald Trump yari Perezida wa Amerika.inkuru dukesha igihe

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *